BIRAVUGWA KO KANYE WEST YAKOZE UBUKWE IGITARAGANYA.

BIRAVUGWA KO KANYE WEST YAKOZE UBUKWE IGITARAGANYA.

Umuhanzi akaba n'umunyamideli Kanye Omar West usigaye azwi ku izina rya YE yaamaze gukora ubukwe n'umukunzi we Bianca Censori huti huti nyuma yo kwiyemeza kutazongera gukora imibonano mpuzabitsina atarabukora.

Kuri uyu wa kane tariki 12 Ukwakira 2023, amakuru agera kuri Kalisimbi.com avuga ko aba bombi bamaze gusezerana imbere y'Imana n'abantu bemeranya kuzabana akaramata.

Uyu muhanzi uhorana udushya bivugwa ko yari yiyemeje kutazongera gukora cy'ihuzamibiri atarashaka umugore byemewe nyuma yo gutandukana n'uwamubyariye KIM KARDASHIAN n'ubwo benshi babikemanga bagendeye ku ukuntu yahinduranyije inkumi ubutitsa nyuma yaho.

Andi makuru Nk'uko tubikesha ikinyamakuru US Weekly cyo muri leta zune ubumwe z'America cyo cyanditse ko habayeho umuhango wo kubyereka abantu binyuze mu idini mu gihe bo bari barasezeranye rwihishwa ubwo hari hashize ukwezi kumwe gusa atandukanye na KARDASHIAN.

Byaje kuvumburwa ko mu kwezi k'Ugushyingo 2022, KANYE WEST na Bianca Censori basezeranye byemewe n'amategeko mu ibanga rikomeye.

Iyi ni imwe mu mpamvu yarakaje KIM Kardashian cyane yatumye ahutiraho kwaka gatanya nyuma yo kubona umugabo amuca inyuma kuri iki kizungerezi bari basanzwe bakorana mu ruganda rwabo rukora imideli.

Kanye West wakanyujijeho mu njyana ya HIP HOP amaze iminsi arikoroza ku isi yose cyane kubera imyamabarire idasanzwe we n'uyu mukunzi we mushya BIANCA wemeye kumubera urubavu.

Soma; https://www.kalisimbi.com/kanye-west-numugore-we-mu-myambarire-yatangaje-benshiamafoto