LIONEL MESSI AGAMBANIWE N'ABAFARANSA.

LIONEL MESSI AGAMBANIWE N'ABAFARANSA.

Rutahizamu kabuhariwe w'umunya-Argentine Lionel Andres Messi utegerejwe mu mukino wa nyuma w'igikombe cy'isi ntiyorohewe.

Nyuma yuko ikipe y'igihugu y'ubufaransa nayo isanze Argentine kugasongero k'iri rushanwa karundura bamwe mu bafaransa batangiye kugambanira MESSI bikomeye.

Abakinnyi bakina kuruhande rw'ubwugarizi mu ikipe y'Ubufaransa barimo Théo Bernard François Hernandez na Raphael Varane batangiye kujya inama zizahagarika kabuhariwe ushegeye kuzakora ibitangaza kuri iki cyumweru tariki 18 Ukuboza 2022.

Mu kiganiro Théo Hernandez yahaye itangazamakuru nyuma yo gukuramo ikipe ya MOROCCO mu ijoro ryacyeye yatangaje, Ati "Tuzakora cyane kugira ngo dutware igikombe.Ubu tugomba gutekereza umukino wa nyuma.Ndananiwe ariko ni byiza kuba dutsinze uyu mukino. 

Akibazwa ku ikipe ya Argentine,uyu mukinnyi waraye anatsinze igitego cyababaje Maroc ntakurya iminwa mu ijambo rikomeye Yongeyeho ati" Messi ntabwoba aduteye."

Ni ku nshuro ya kabiri yikurikiranya ikipe y'igihugu y'Ubufaransa igeze ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'isi kuko yegukanye igiherutse kubera mu Burusiya 2018.

MESSI nta kindi akeneye kuri iyi saha uretse guterura iki gkombe cyahita kimugira intahangarwa mu bakinnyi b'urungano rwe.

Yakoze amateka menshi aca uduhigo twinshi anatwara ibikombe bitari bike byageze n'aho iki ubwacyo kimuca mu myanya y'intoki muri bituma kugeza ubu yihatiye kuzatwara iki gikombe yaruhiye ubuzima bwe bwose muri ruhago.

Hakomeje kwibazwa Hagati ya MESSI wahize abandi kenshi mu isi ya Siporo na MBAPPE witezweho kuzamuhiga uzatwara iki gikombe agasoza umwaka neza.

Aka wa mugani ugira uti "Uguhiga ubutwari muratabarana" aba Bombi basanzwe bakinana mu ikipe ya Paris Saint Germain yo mu bufaransa bagiye guhanganira mu kibuga.