Ikimero cya STEFFLON DON wahoze akundana na BURNA BOY cyavugishije benshi.

Ikimero cya STEFFLON DON wahoze akundana na BURNA BOY cyavugishije benshi.

Umuhanzikazi Stefflon Don wahoze akundana na Burna Boy yongeye kuvugisha benshi mu gitaramo yahuriyemo na Sean Paul.

Ibyo yaraye akoreye Sean Paul ku rubyiniro byari ibidasanzwe uhereye ku myambarire ye igaragaza ikimero cye bishengura umutima wa Burna Boy bawubanyeho.

Imbere y'abafana Stefflon yegereye Sean Paul amukaragira umubyimba undi atangira guta inkonda abitabiriye ikirori induru ziravuga.

Bimwe mu bitekerezo byatanzwe kuri aya mashusho Stefflon yasangije abamukurikira, bamusabaga kudakomeza kubabaza uwo barebanye akana ko mu jisho igihe kirekire.

Aba bombi bakundanye imyaka itatu, Mu Ukuboza kwa 2020 Burna Boy yavuze ko atakiri mu rukundo n'uyu mwali ukomoka muri Jamaica.

Stefflon yashinjaga Burna Boy kumuca inyuma ndetse biza kugaragara mu mafoto yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga Burna Boy asomana n'umukobwa w'imyaka 23 wibera mu bwongereza bakundanaga mu ibanga rikomeye imyaka 2 muri itatu yari ishize akundana n'uyu muhanzikazi.

Nyuma yo kubabazanya buri umwe iyo abajijwe ikibazo ku wundi aryumaho ntiyifuze kugira icyo atangaza.