ALLIAH YUJUJE UMUTURIRWA ASINGIZA MUSAZA WE.

ALLIAH YUJUJE UMUTURIRWA ASINGIZA MUSAZA WE.

Umukinnyikazi wa Filime wabigize umwuga ALLIAH COOL yujuje inzu y'umuturirwa agera ku nzozi ze.

Abicishije ku mbuga nkoranyambaga yatangaje ko yamaze kuzuza inzu yo guturamo y'akataraboneka yise "ALLIAH VILLA" avuga ko abikesha bucura bw'iwabo.

Yandikanye amarangamutima menshi yabanje kwifashisha umurongo uboneka muri Bibiliya mu gitabo cya LUKA  1:37 ashima Nyagasani wabikoze.

Nyuma gato yasingije musaza we bavukana akaba ari n'umuhererezi mumuryango wabo, Ati "Sagamba Benefice bucura bwa mama, Umwubatsi ukiri muto mu murwa ariko ufite intekerezo ndende wakoze akazi keza, watumye nkabya inzozi zanjye ziba impamo."

Ihagaze agaciro ka 500,000,000Rwf angana n'ibihumbi magana atanu by'amadolari y'America ikaba iherereye mu mujyi wa Kigali, akarere ka Gasabo neza mu murenge wa Kibagabaga.

Niyo nzu iherutse guteza impagarara hazamuka urunturuntu ubwo umunyamakuru FATAKUMAVUTA yatangazaga ko ALLIAH agiye kuzuza inzu ariko yubakiwe n'umugabo ww'umunya-Nigeria yongeraho ko yanamuteye inda.

Soma inkuru yose hano; https://kalisimbi.com/ambassaderi-isimbi-alliah-cool-yaba-atwite

Ibi byatangajwe byababaje ALLIAH COOL bituma ajyana ikirego mu rwego rw'ubugenzacyaha mu Rwanda,RIB, arega uyu mugabo aranahamagazwa birakomera.

Isomereuko byagenze hano; https://kalisimbi.com/rib-fatakumavuta-ashobora-kuzira-ibyo-yatangaje

SAGAMBA musaza wa ALLIAH