YISHE UWO BAKUNDANAGA AMUZIZA KUMENA IPhone.

YISHE UWO BAKUNDANAGA AMUZIZA KUMENA IPhone.

Mu gihugu cya Nigeria humvikanye inkuru y'incamugongo y'umukobwa wishwe n'umukunzi we amuziza kumena telephone ye.

Nyakwigendera Gift Oloku wishwe n’umukunzi we yari umwana w'umunyeshuri w'imyaka 22 mu gace ka Isoko ko muri leta ya Delta yo muri iki gihugu giherereye mu burengerazuba bwa Africa.

Godspower Adegheji w’imyaka 23 yishe uyu mukobwa bakundanaga amutemye nyuma aza gufatirwa mu cyuho n'abaturage nyuma yo gushwana kubera kumena iPhone ye

DSP Bright Edafe Uvugira polisi muri Delta yabyemeje mu itangazo yashyize hanze,avuga ko ukekwaho icyaha yamaze gufatwa ubu acumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi muri iyi leta.

Yunzemo ati "Nibyo koko ukekwa yishe umukunzi we nyuma yo kwibeshya akamena telefone ye ya iPhone ubwo barwanaga."

DSP Bright Edafe

Itangazo ryashyizwe hanze na polisi rigira riti "Uyu ni Godspower Adegheji ukomoka mu karere ka Etevie d’Ozoro, ufite imyaka 23, yishe umukunzi we Gift Oloku w’imyaka 22 muri Ozoro akoresheje umuhoro nyuma yo kumena atabishaka IPhone 11pro max ye igihe barwanaga kubera ko yagiye ahantu atabimubwiye. Yafunzwe."

Amakuru dukesha Naijapals avuga ko mbere yuko aya mahano aba, byari mu ijoro ryo ku wa 16 Nyakanga 2022 Adegheji yashinjaga uwari umukunzi we kumuca inyuma nyuma yo gusohoka atabimubwiye barabishwanira bivamo kubura ubuzima.

Bukeye bwaho Adegheji n'isoni nyinshi ubwoba ari bwose yajyanye umurambo mu bitaro bikuru bya Leta, aho byemejwe ko uwahohotewe yapfuye, mu gihe yari amuzanye azi ko agihumeka ako kanya ahita afatwa.