MOTARI UMAZE AMEZI 7 ATIKOZA AMAZI YUHAGIWE ARWANA KU KARUBANDA.

MOTARI UMAZE AMEZI 7 ATIKOZA AMAZI YUHAGIWE ARWANA KU KARUBANDA.

Ni inkuru yatangaje abatari bake mu gihugu cya Ghana aho umusore ukora akazi ko gutwara abantu yogerejwe ku muhanda ku ngufu.

Amakuru dukesha ibinyamakuru byo muri Ghana hafi ya byose byanditse ko uyu musore uri mu kigero cy'imyaka 26 yafatiwe umwanzuro wo kuhagirwa nyuma y'igihe kirekire adakaraba.

Bivugwa ko yari amaze amezi asaga 7 atikoza mu bwogero benshi mu baturanyi bari bazi ibi bibazaga uko abayeho bikabayobera.

Byatangiye abagenzi bamwinuba kubera kumwumvaho impumuro mbi byatumaga umuteze none atazasubira cyangwa yaba akimwegera gato agahita amuhunga akajya kwitegera abandi.

Amashusho yacicikanye cyane ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uyu musore wari kuri moto ye ahetse n'agakapu aterwa amazi benshi bashungereye arwana nabo.

Mu gihe kingana gityo, byateye urujijo bibaza niba amazi yaba ari ukukonjera bituma ayatinya cyangwa akaba yamugiraho ikibazo ndetse benshi batangiye gukeka ko yaba akorana n'imyuka mibi ya 'Illuminat' wenda yaba yaramutegetse kwiberaho ubuzima butitera amazi ku mubiri.

Nta kuzuyaza umwe muri bo wazanye igitekerezo cyo kuyamutera bakamwoza ku mbaraga, abo bakorana bose bahuza umugambi birangira bamuguye gitumo batangira kumutera amazi ahunga ariko baramufata baramukomeza mpaka utikozaga n'igitonyanga yogejwe umubiri wose.

Umwe mu bakoze ibi yagize ati "Ntabwo akunda kwiyuhagira, Mbaze neza amaze amezi asaga 7 adakaraba. Uyu ni umuntu ki? Umunuko we wonyine urahagije kubigaragaza, ariko uyu munsi, yaba abishaka cyangwa atabishaka, agomba kwiyuhagira."

Ni kenshi usanga hari bamwe mu bamotari bagaragaza isuku nke ariko uyu we byari birenze urugero, Ntibisanzwe ari nabyo byatumye bagenzi be bafata umwanzuro nk'uyu.

Ongera urebe aya mashusho ya MOTARI arwana hano;