INZARA YISHE ABATURAGE I RUBAVU BAGERA AHO BAGURISHA IMYENDA BAMBARAGA.

INZARA YISHE ABATURAGE I RUBAVU BAGERA AHO BAGURISHA IMYENDA BAMBARAGA.

Ikibazo cy'inzara gikomeje kugariza bamwe mu batuye i Rubavu mu Kagari ka Gikombe i Rubavu aho bavuga ko kubera inzara ubu batangiye kugurisha imyenda basanzwe bambara.

Aba baturage babwiye Radio&TV10 dukesha iyi nkuru,yabasanze ku kibuga ko ushaka kugura imyenda basanzwe bambara ahabasanga akihahira.

RADIOTV10 ivuga ko abarenga ijana biganjemo igitsinagore, bacuruzaga imyenda bigaragara ko ishaje.

Aba baturage bavuga ko iyi myenda bari kugurisha isanzwe ari iyabo bambara n’abo mu miryango yabo, bahisemo kuza kuyiteza kuko ubuzima bwahindutse kubera guhagarikirwa akazi kabo.

Bavuga ko “ukena ufite itungo rikakugoboka” bityo ko na bo babonye nta kindi bakora uretse kwitabaza ibihuye n’ibyo basanzwe bakora.

Umwe ati “Mfata imyenda mfite nkajogora nkaza nkagurisha, nkabona icyo abana banjye bararira ubuzima bugakomeza.”

Bavuga ko na bo ubwabo batishimiye kujya kugurisha imyenda yakoze ku mubiri wabo ariko ko nta kundi babigenza.

Undi ati “Turiyambura ibyo dufite tukaza tugatandika ni bwo bwihebe dufite.”

Bavuga ko bari basanzwe bafite imyenda ihagije ndetse basanzwe bayicuruza, ku buryo babonaga gukomeza kuyirebesha amaso kandi mu nda harimo umuyaga, byaba ari imibare mike.

Undi ati “Umuntu arakena yarangiza agafata mu byo yaguze akaza agacuruza akabona ibirayi by’abana akitahira.”

Bavuga ko baramutse batabonye ababafasha n’iyi myenda yabo bari guteza izashira, bagasigara bandavura.

Ati “Bizashira nyine twambare ubusa, si byo se mushaka, abayobozi ni byo bashaka.”

Bavuga ko hari bagenzi babo bamaze kwibumbira mu mashyirahamwe, ubuyobozi bukabafasha kubabonera igishoro ubuzima bugakomeza ariko aba bo mu Murenge wa Rubavu basa nk’abibagiranye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Emmanuel Blaise Harelimana yamagana ubu bucuruzi, akavuga ko bidakwiye ko aba bacuruzi bagurisha imyenda yabo bambara.

Gusa yabijeje ko ubuyobozi bugiye kwiga ikibazo cy’aba banyarwanda ubundi haba hari ubufasha bahabwa bukabageraho.

Ati “Buri kibazo burya iyo cyamenyekanye, igisubizo kiraboneka, turaza kubegera byihariye tuvugane nabo turebe imbogamizi baba bafite.

Muri aka Karere ka Rubavu hari umubare utari muto w’abari basanzwe bashakira ubuzima mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo ariko imirimo yabo yaje gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19 udasize n'amakimbirane ari i Goma aho abaturage bo hakurya batagishaka gukorana n'abanyanyarwanda bashinja gutera ibgabo mu bitugu M23 yabazonze.

Muri aka karere hakunzwe kuvugwa igwingira ry'abana kubera imirire mibi bikubitiraho inzara iterwa n'ibura ry'ibiribwa cyane biva muri Congo Kinshasa byo biba ibindi bindi.

SOURCE: RADIOTV10