LIVE: GASOGI UNITED YA KNC YASINYISHIJE ADEL AHMED NK'UMUTOZA MUSHYA.

LIVE: GASOGI UNITED YA KNC YASINYISHIJE ADEL AHMED NK'UMUTOZA MUSHYA.

Aka kanya ikipe ya GASOGI UNITED irimo gusinyisha abatoza bashya baje guhatanira igikombe cya Shampiyona mu Rwanda.

Ni umutoza witwa AHMED Adel n'umwungiriza we Bahaaeeldini Ibrahim basinye amasezerano y'umwaka batoza iyi kipe yitirirwa 'Urubambye ingwe' ikomeje kwerekana ubudatsimburwa.

Mu kiganiro n'abanyamakuru, umuyobozi wa Gasogi United yagize ati "Nahisemo uyu mutoza kuko afite imico yo kuba indwanyi,afite ibyangombwa byose bikenerwa ku mugabane wa Africa,yakinnye umupira ndetse arawubashije."

Kakooza Charles umuyobozi wa Gasogi United

Yongeyeho ati" Ikindi cyongeyeho afite uburambe mu kuzahura amakipe yabanje gutoza,Uyu munsi wa none Yego birashoboka yuko igikombe tutagitwara ariko kuki umwaka utaha?"

AHMED nk'umutoza mukuru avuze ko yishimiye kuza mu Rwanda abihisemo kuko yari afite amakipe amushaka mu gihugu cya Arabia Saudite ariko ahitamo Gasogi nk'ikipe ifite byinshi byo kugeranaho nawe.

AHMED Adel umutoza mushya wa Gasogi United

Uyu mutoza kandi yongeyeho ko imyitozo ayitangira mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri nyuma yo guhura n'abakinnyi be.

KNC yavuze ingengo y'imali izakoreshwa na GASOGI United umwaka utaha, ati "Muri uyu mwaka ntituzakoresha amafaranga ari munsi ya miliyoni 250 tutabariyemo ayo kugura abakinnyi."