BAKOMEJE GUHUNGA AMADAYIMONI YA ILLUMINAT IBATERA.

BAKOMEJE GUHUNGA AMADAYIMONI YA ILLUMINAT IBATERA.

Byahinduye isura abaturage batangira guhunga bava mu byabo nyuma yo kwibasirwa n'imyuka mibi mu gace batuyemo.

Ni mu gace ka Tororo ho mu gihugu cya Uganda, abaturage ingeri zose abana n'abakuru nyuma yo kugaragaza imyitwarire idasanzwe y'urugomo rw'indengakamere batangiye gukura akarenge kabo ahahoze hitwa iwabo.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Daily Monitor avuga ko ibyo babonye ari bibi ku buryo hakekwa ko bamwe mu bahatuye baba barinjiye mu muryango uzwi  mu isi y'umwijima 'Illuminat' ibamo abakorana na Sekibi.

Mu gace ka Wakasiki umuyobozi wako witwa Ojwang Opieka Opendi  yatangaje ati "Amadayimoni yateye aka gace abaturage bagira igihunga gituma bahunga."

Yongeyeho agira Ati"Bahunze bakiza amagara yabo kandi dukeka ko bamwe mu baturage bacu baba barijanditse mu bikorwa bya Illuminat bashaka ubukungu bw'ikirenga."

Tororo muri Uganda

Yakomeje avuga ko abana babo batakijya ku ishuri ngo baharambe kuko bagerayo bakitwara nabi bidatinze bagahita birukanwa nta nteguza.

Umwe mu baturage baho witwa Osiend Okoth we yavuze ko abagabo hafi ya bose bahunze abagore babo kuko bakoreshwa n'iyo myuka mibi bigera aho bashobora kwamburwa ubuzima n'abo bishakiye.

Bivugwa ko hari abakize muri aka gace ka Tororo ndetse umuvugabutumwa witwa Bishop Olukol yashishikarije aba bakize gukomeza gusengera abandi.

Ibi bibaye nyuma yuko byari byumvikanye i Budama mu gace ka Fungwe na Magola hazwi ko ho no gusenga bitari bigikora ngo byirukane iyo myuka,byageze naho ubuyobozi bubyinjiramo butegeka ko uzafatwa akorana na Illuminat azakatirwa urumukwiye.