MADAMU JEANNETTE KAGAME Yatashye Ubusitani Bw'Urwibutso i Nyanza ya Kicukiro.

MADAMU JEANNETTE KAGAME Yatashye Ubusitani Bw'Urwibutso i Nyanza ya Kicukiro.

Mu masaha ya mu gitondo i Nyanza ho mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali bari biteguye gutaha ubusitani bw'Urwibutso.

Ni ubusitani bumaze igihe butunganywa buherereye ku Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro.

Kuri uyu wa 11 Nzeri 2022, Nibwo habaye umuhango wo gutaha ku mugaragaro Ubu busitani bw’Urwibutso, Witabiriwe na Madamu Jeannette Kagame na Ministiri Jean-Damascène Bizimana nk'abashyitsi bakuru.



Ubu busitani bwubatswe ku bufatanye bwa Minisiteri y'Ubumwe,MINUBUMWE, Umuryango Ibuka n’izindi nzego zitandukanye.

Bwashyizweho nk'ikimenyetso kizerekana ibihe bikomeye abahigwaga banyuzemo mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kwiyubaka kwabayeho nyuma y’aya mahano n’uruhare ibyanya kamere byagize mu guhisha Abatutsi.