LIVE: I RUSORORO AMARIRA NI YOSE MBERE YO GUSHYINGURA YVAN BURAVAN.

LIVE: I RUSORORO AMARIRA NI YOSE MBERE YO GUSHYINGURA YVAN BURAVAN.

Nyuma yo kuva mu rusengero, Umuhango wo guherekeza Yvan Buravan wakomereje i Rusororo.

Abantu benshi cyane barimo gufatwa n'amarangamutima kwifata bikananirana amarira akisuka muri uyu muhango.

Intimba ku mutima ntirimo gushira cyane ku bo mu muryango we nubwo bagerageza kwikomeza ariko ku maso yabo ntihabihishira.

Hasenzwe amasengesho ya nyuma yo kumusabira ku Mana ngo imwakire mu bayo.

Ibihumbi n'ibihumbi biracyakurikiranye uyu muhango haba imbonankubone no mu buryo bw'ikoranabuhanga no gukomeza guha agaciro uyu muhanzi wabaye intwali ya muzika nyarwanda ayimenyekanisha n'i Mahanga.