YAJE YAMBAYE IDIRISHYA, UDUSHYA MU MYAMBARIRE TWAGARAGAYE MURI BIANCA FASHION HUB.

YAJE YAMBAYE IDIRISHYA, UDUSHYA MU MYAMBARIRE TWAGARAGAYE MURI BIANCA FASHION HUB.

Ibirori by'iyerekanamideli byiswe 'BIANCA FASHION HUB' bibaye ku nshuro ya kabiri[Edition 2] byasusurukije ababyitabiriye hagaragara udushya mu myambarire.

Mu mpera z'ukwezi gushize kwa Nyakanga nibwo byumvikanye mu itangazamakuru ko ku ya 20 Kanama 2022 iki gitaramo cy'agahebuzo kizaba.

Byaciye amarenga ko bizaryoha ubwo bamwe mu byamamare mu karere barimo HAMISSA Mobetto wahageze mu gitondo cyo ku ya 18 Kanama 2022 yasesekaraga ku kibuga mpuzamahanga cy'indege i Kanombe yakiranwa urugwiro, aza akurikirana n'umunyamideli kabuhariwe ABRYANZ ndetse n'umuhanzi EDDY Kenzo n'itsinda rye mu gicamunsi.

Umunsi washyize uragera amasaha cyagombaga gutangiriraho arengaho gato bamwe batarahagera, bagenda baza urusorongo mu myambaro yihariye buri wese aca kuri tapi y'umutuku[Red Carpet] ubona ko aberewe.

Ku ikubitiro Umushyushyarugamba akaba n'umunyamakurukazi BIANCA nyir'ibi birori yaje yambaye ibyatangaje abantu benshi bashigukira kumureba mu ikaznu y'ibara ry'umukara idoze ukwayo, ifite ibisa n'imifuka minini kuruhande ku gice cyo hasi, hejuru ho byari agatangaza ahagana mu gatuza hometse igisa n'idirishya ry'inzu baramurangarira uko atambuka yifotoza kugeza ageze mu byicaro.

BIANCA wateguye ibirori bya 'BIANCA FASHION HUB'

Hamissa Mobetto niwe wari urangaje imbere akanama nkemurampaka mu kugenzura imyambarire y'abitabiriye, aho buri wese yari afite agashya ke yihariyeho.

Hamissa Mobetto

Igisonga cya kabiri cya Nyampinga w'u Rwanda 2022, Miss Kayumba Darina na mugenzi we Miss Umuhoza Pascaline bari baje kwihera ijisho ibi birori byitabiriwe n'abatari benshi cyane nk'uko byari byitezwe ahanini bitewe n'ibihe by'akababaro u Rwanda rurimo rwo kubura YVAN Buravan na YANGA baherutse gutabaruka ku wa Gatatu w'iki cyumweru.

Muri ibi birori kandi habayeho kuzirikana ba Nyakwigendera nk'uko BIANCA wabiteguye na Muyoboke Alex bari babivugiye imbere y'itangazamakuru bahamya ko bifatanyije n'abanyarwanda gukomeza kubaha agaciro, icyo gihe banivugiye ko iyo babimenya kare ibi birori bari kubisubika.

Umuhanzikazi BWIZA ubwo yageraga ku rubyiniro, yaririmbye indirimbo ze ntiyasiga iyitwa 'MALAIKA' ya BURAVAN mu rwego rwo kumuzirikana.

Urunyurane rw'abali b'uburanga buhebuje n'abasore bari bambaye neza rwari rwose ku rubyiniro basimburanywa berekana imideli ikorwa na BIANCA Fashion Hub.

SHEILAH Gashumba umwe mu bari bambaye byihariye

Hakurikiyeho umuhanzikazi ALYN SANO nawe asusurutsa abitabiriye yongera kubibutsa Yvan Buravan aririmba indirimbo ye yabaye iya nyuma 'BIG TIME' afatanya n'abantu kuyiririmba bamwe amarangamutima arabafata kwihangana biba iyanga baraturika bararira.

Umuhanzi CHRIS EAZY wagombaga kugaragara aririmba ntiyabonetse kuko yari yerekeje mu karere ka Bugesera i Ntarama mu kiriyo aho Nyakwigendera Nkusi Thomas wamamaye mu gusobanura filime nka YANGA, yari atuye n'umuryango we.

Chriss Eazy ntiyagaragaye ku rubyiniro

Ku isaha ya 00:03 am Byarimbanyije umuhanzi EDDY KENZO ahamagarwa ku rubyiniro nawe ntiyazuyaza kurwurira mu myenda y'umweru dede aserukana n'ababyinnyi be baha ibyishimo abitabiriye uburyohe buba bwose.

Byaje kuba akarusho ubwo NEMEYE Platini wamamaye nka PLATINI P yasangaga uyu muhanzi ukomoka Uganda ku rubyiniro bafatanya kuririmba zimwe mu ndirimbo bakoranye akirir mu itsinda rya DREAM BOYZ zirimo nk'iyiswe 'NO ONE LIKE ME'.

EDDY Kenzo wasusurukije abitabiriye

Umwe mu bakobwa bari mu bafana imbere y'urubyiniro yaje gukora ku ukuguru kwa EDDY Kenzo amusaba kumufata niko kumukora mu kiganza aramukurura aramwiyegereza si ugukaraga umubyimba nyamukobwa yivayo undi yifata ku munwa arumirwa.

Mbere y'uko igitaramo gisoza, abanyamakuru bakorana na BIANCA barimo MC Buryohe,DJ Philpeter na Emmalito baje kumutungura bamwifuriza isabukuru nziza azenga amarira y'ibyishimo mu maso kugeza igitaramo yateguye kirangiye buri wese atahana akanyamuneza mu mutima.