UKO WEASEL YAKUBISE SANDRA AMUZIZA PALLASO BAVUKANA.

UKO WEASEL YAKUBISE SANDRA AMUZIZA PALLASO BAVUKANA.

Ibya Miss Sandra Teta wakubiswe bikomeye byababaje benshi n'ubu bigikomeje na nyuma yuko atashye yinangiye umutima arahirira kuzasubirana n'umugabo we.

Mu kiganiro n'itangazamakuru PIUS Mayanja wamamaye muri muzika nka Pallaso yakomoje ku byamuvuzweho, ahakana yivuye inyuma ko yaba yarihengekaga akagira uko yigenza na muramukazi we SANDRA.

Pallaso uvuka mu nda imwe na WEASEL Manizzo, yabanje gusasira ijambo rye agaragaza ko atari mu ruhande rw'uwo ari we wese wahohotera umugore we ariko arenzaho ayo kwigarura avuga ko abantu batagakwiye kugira huti huti mu guca urubanza ahubwo gushishoza ikibazo neza bikagirwa nyambere.

Ati "Ndi mu ruhande rwa SANDRA, sinshyigikiye ko abagabo bahohotera abagore babo, gusa na none ntitukihutire guca imanza keretse tubifitiye ibimenyetso. Sinzi neza niba ari Weasel wakubise umugore we kuko numvise yivugira ko yakubiswe n'amabandi rero ibyo ntacyo narenzaho simbizi byimbitse."

Yongeraho ko abantu bajya birinda guhita bavuga bashinja umuntu hato batazisanga mu mazi abira bazira kuvuga ibyo badafitiye gihamya.

PALLASO umuhanzi akaba umuvandimwe wa Weasel

Uyu munyarwandakazi wakubiswe bitari rimwe byaje kumenyekana ko WEASEL yamukuye iryinyo amuziza PALLASO bavukana akeka ko asambana na Sandra rwihishwa.

Byasohowe na Daniel Lutaaya umwe mu banyamakuru bakomeye mu ruganda rw'imyidagaduro muri Uganda, yari inyandiko y'umwe mu nshuti za hafi za TETA na Weasel ahishura ko umugore yakubitwaga bikomeye azira gukekwaho kuryamana na Pallaso.

Uwabyiboneye utarashatse kwivuga izina, yaranditse ati "Sinshaka ko umvuga. Ku bya Weasel mu guhohotera umugore we, ndibuka igihe kimwe twasohokeraga Makindye Luwafu hafi y'urugo rwa PALLASO, Weasel akazana n'umugore we. Yatangiraga gusinda agakubita umugore we."

Akomeza avuga ko PALLASO wabaga ari hafi aho iyo yageragezaga kubuza WEASEL gukora iryo bara, yahitaga amushinja kuba amuca inyuma bagatangira gutiongana bikomeye batyo.

Muri iyi baruwa kandi, Nyir'amaso wayanditse, yasoje abwira umunyamakuru Lutaya ati "Niba ushaka ibindi bimenyetso, ushobora kujya kubaza n'abaturanyi ba Pallaso bose barabizi. Weasel Ni umunyarugomo by'indengakamere."

Abo mu muryango wa MAYANJA barangajwe imbere na Jose Chameleone bagiye bagerageza gukingira ikibaba umuvandimwe wabo bigera n'aho bafata TETA bakajya bamutembereza ahantu hose bifata amashusho bakayasakaza berekana ko ntakibazo afite na gito bityo ko abantu bafunga umunwa n'amaso ku byabo.

Weasel na TETA Sandra ubwo bari basohokanye

TETA nawe yakunze kugaragaza ko ibye na WEASEL babiziranyeho ntawe ukwiye kwinjira mu kibazo cy'umuryango we yihaniza abagiye bakora ubukangurambaga bwamukuye ku ngoyi yari amazeho igihe yari no kuzamwica, benshi bakibaza icyo yabikoreye bidasigana no guhwihwisa ko yaba yararozwe bigeze n'aho aho guhongera abamugiriye neza ahubwo abahunga. Soma https://www.kalisimbi.com/sandra-teta-yihanije-abamufashije-gutaha-baramusubiza

PALLASO.