REBA INDIRIMBO 5 NSHYA ZIJE KUBICA BIGACIKA MU RWANDA.

REBA INDIRIMBO 5 NSHYA ZIJE KUBICA BIGACIKA MU RWANDA.

Muri iyi minsi Abahanzi nyarwanda nta feri bafite bafashe umuvuduko udasanzwe mu gutanga ibyiza abanyarwanda bifuza.

Kalisimbi.com yaguteguriye urutonde rw'indirimbo 5 nshya mu gukomeza kugufasha kwidagadura no kuryoherwa n'impera z'icyumweru.

-BAD ya ARIEL Wayz yashyiranye hanze na EP yose yise 'Touch The Sky' igizwe n'indirimbo 6 zirimo n'iyi.

-HASHTAG ya Christopher yabaye inyuramatwi yishimirwa kurushaho n'abarebye amashusho yayo ashitura benshi mu bali barayishegera basore barayishishikarira.

-JAH IS MY WORLD ya VAGAVYBZ afatanyije n'abahanzi nka Lavosti na Isiah Shaka mu njyana ya Reggae, ni indirimbo yasohotse kuri uyu wa 09 Nzeri 2022 ikundwa cyane.

-'QUALITY' ya KENNY SOL afatanyije na DOUBLE JAY wabiciye mu Burundi ni imwe mu ndirimbo zari zitegerejwe n'abatari bake haba i Kigali n'i Bujumbura.

-'INSHUTI YANJYE' yahimbwe na YVERRY niyo ndirimbo nshya ikomeje kuba iy'amateka kuri uyu muhanzi wagaragaje urwo akunda umugore we cyane mu mashusho yayo meza ataka byihariye uwamubyariye.

Inyongezo[Bonus Track] ni indirimbo yitwa  'IKIBINDI' yaje ku ikubitiro iha ikaze murumuna wa RIDERMAN witwa BOBLY mu ruhando rwa muzika azirika ibimuzitira arahirira benshi kuzabataramira.