BYATANGIYE: Ingabo za MONUSCO Zivuye I BUTEMBO.

BYATANGIYE: Ingabo za MONUSCO Zivuye I BUTEMBO.

Ingabo z'umuryango w'Abibumbye ziri mu butumwa bw'amahoro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zatangiye guhambirizwa mu duce tumwe na tumwe.

Nyuma y'iminsi ishize zamaganwa n'abaturage byavuyemo imyigaragambyo ikarishye, zasohowe kumugaragaro mu mujyi wa BUTEMBO ndetse aya makuru yemezwa n'ubuyobozi bwa Kivu y'amajyaruguru.

Lt. General Ndima Kongba Constantin mu magambo abishimangira yivugiye imbere y'itangazamakuru ko ingabo za MONUSCO zakuwe muri aka gace kubera ko ubutumwa bwazijyanyeyo bwashyizweho akadomo.

Yumvikanye agira ati "MONUSCO yamaze kugenda. Ku kijyanye n'ibikoresho byayo byasigaye mu mujyi[wa Butembo], twakurikiranye icyo kibazo, tuzahura n'abayobozi bayo babishinzwe i GOMA twuzuzanye ku uburyo byacyurwa.

Yongeyeho ati "Nyuma yo gutandukana na MONUSCO urugamba ruracyakomeje, Ndabamenyesha ko umutekano ugiye kuboneka kuko simbona icyatuma hakomeza kuba izindi ngorane."

Asoza yemeza ko izi ngabo z'umuryango w'abibumbye muri Congo zitazava muri ntara yose ko ahubwo ari i Butembo gusa, yongera kwizeza abaturage umutekano.

Ibi akibivuga, Uwitwa Ndeye Khadi Lo uvugira MONUSCO muri ubu butumwa yahise avugira ku rundi ruhande ko yamaze kuvugana n'ubuyobozi bemeranya gukomeza kugarura umutekano i Butembo n'ubwo inzego zo hasi zo zibitera utwatsi.