CYUSA YATANDUKANYE NA Jeanine Noach HAZIMA UWATSE.

CYUSA YATANDUKANYE NA Jeanine Noach HAZIMA UWATSE.

Burya koko ngo hazima uwatse kandi na none ntiwatwika inzu ngo uhishe umwotsi uko byagenda kose biramenyekana.

Nyuma y’iminsi havugwa amakuru y’uko Cyusa yatandukanye n’uwari umukunzi we Jeanine Noach ariko bo bagakomeza kubihakana, uyu muhanzi yamaze gushimangira ko batakiri kumwe ndetse anakomoza ku cyo bapfuye.

Abinyujije mu kiganiro yagiranye na shene ya Youtube, Isimbi, Cyusa yahamije ko yatandukanye n’uyu mugore biteguraga kurushinga ndetse no kubyarana nk’uko bari barabyiyemeje.

Muri iki kiganiro, Cyusa yavuze ko yatandukanye n’uyu mugore bapfuye ibibazo yari asanganywe mu muryango we, byabangamiraga urukundo rwabo.

Yavuze ko akundana na Jeanine yari asanganywe umugabo w’imyaka 80.

Ati "Yambwiye ko afite umugabo ariko mukuru, ndetse yifuza gukundana nanjye kuko yankunze nk’umusore yikundiye mu buzima bwe, ansaba umwaka umwe wo kuba yakemuye ibibazo."

Cyusa yavuze ko yari yihanganiye Jeanine kugira ngo akemure ikibazo cy’uyu mugabo bagombaga gutandukana, bakagabana imitungo, ariko birangira wa musaza apfuye muri Mata uyu mwaka ntacyo bemeranyijeho, hitabazwa inkinko.

Uyu muhanzi yavuze ko Jeanine yatangiye imanza zo kureba iby’imitungo bari bafite n’uzayisigarana. Uru rubanza rwabaye intandaro yo gutandukana no kwica imishinga yose bari bafitanye.

CYUSA na Jeanine Noach

Kuva uyu musaza yapfa, Jeanine yasibye amafoto yose yari afitanye na Cyusa ku mbuga nkoranyambaga, amusaba kuruhuka akabanza kurangiza imanza, bakabona gusubukura umubano.

Icyo gihe nibwo byatangiye kuvugwa mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga ko umubano wabo usigaye ku buce.

Cyusa yari yarakoreye indirimbo Jeanine, gusa yaje kubwirwa ko ibyo kujya mu mashusho yayo bitagikunze, ndetse amusaba gushaka undi mukobwa wayijyamo.

SOURCE:IGIHE