WEASEL NA TETA SANDRA MU BUKWE BWA HAFI.

WEASEL NA TETA SANDRA MU BUKWE BWA HAFI.

Douglas Mayanja wamamaye muri muzika nka WEASEL akomeje kuvuga ko ubukwe n'umugore we yihebeye buri hafi, ibidahakanwa na TETA.

N'ubwo hari hashize igihe urugo rwa WEASEL na TETA rurimo induru zivanze n'imirwano, aba bombi biravugwa ko bari hafi kurushinga kumugaragaro bikiza abanzi bagerageje kubatanya nk'uko ubwabo babyivugira.

WEASEL ku ruhande rwe yemeza ko yahindutse atakiri wawundi bahoraga batera imijugujugu bamuziza guhohotera umugore we bafitanye abana 2.

I Kampala Mu kiganiro n'itangazamakuru, uyu muhanzi yagize ati "Narahindutse cyane, nageze naho nkata umusatsi wanjye kubera umugore wanjye n'umuryango wanjye muri rusange. Ubu mfite gahunda ya vuba yo kwerekeza mu Rwanda mu mihango yo gusaba no gukwa uwo nihebeye."

TETA we ntasiba kwiyama abagiye bamujora bakivanga mu bibazo by'umuryango wabo ndetse bisa n'ibiganisha ku cyemezo cyo kuzashakana nk'uko binugwanugwa cyane ko n'ubwo yageze aho agaruka mu Rwanda ariko we yakunze kumvikana avuga ko atatandukanye n'umugabo we nk'uko bihwihwiswa.

Soma: https://kalisimbi.com/sandra-teta-yihanije-abamufashije-gutaha-baramusubiza