ALYN SANO AKOZE IBIDASANZWE KURI WE.

ALYN SANO AKOZE IBIDASANZWE KURI WE.

Umuhanzikazi Alyn Sano wamamaye mu kugira ijwi rihebuje yahuje imbamutima ze mu ndirimbo nshya idasanzwe kuri we.

Yicaye ku nyakiramajwi yo mu bwoko bwa Cassette za kera, Ubwo yateguzaga abantu indirimbo nshya yise 'RADIYO' mu ifoto n'amashusho byateye benshi kutamushira amakenga bitewe n'ibyo yayavugiyemo.

Abumvise amagambo yaririmbyemo bamwe bahise bifata ku munwa abandi bakoma yombi bati 'udushimiye aho tutishyikiraga' bongezamo bamubwira ko ari yo ntero bashaka kumva gusa.

Ntawuneza rubanda burya kuko mu bifashe ku myanya ndangakumiro batereye hejuru bamwita 'Umwamikazi w'ibishegu' bakomoza kuri aya magambo ari mu ndirimbo.

Nyuma y'agatwenge, Ati "Kwanza urabashije shaaa, Uzimya ibyo wakije rataaa, Nturi nk'utwo navuze Last time, tumwe dukoramo nk'utwana, shyira shene iri Trend now,Komeza uzengurutse Third Line,Birasamira Calm Down."

Umurongo ugira uti 'Nturi nk'utwo navuze last time' ucengeye neza uhita ubihuza neza n'indirimbo aherutse gukora yitwa 'Fake Gee' yari ifite ubutumwa bwibasira umuhungu wamubabaje.

Iyi ndirimbo itegerezanyijwe amatsiko n'abamukunda yijeje ko umunota uwo ari wo wose ishobora guhita ijya hanze.