FARDC ITANGIYE GUHA INTWARO N'ABATURAGE MU KUYIFASHA GUHANGANA NA M23

FARDC ITANGIYE GUHA INTWARO N'ABATURAGE MU KUYIFASHA GUHANGANA NA M23

Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo FARDC zifatanyije n'indi mitwe y'inyeshyamba ziyemeje ubufatanye biravugwa ko zatangiye no gusakaza intwaro mu baturage.

Nyuma yuko urugamba rukomeje gukaza umurego hagati y'izi ngabo za leta n'umutwe witwaje intwaro w'inyeshyamba za M23, amakuru agera kuri Kalisimbi.com nonaha aravuga ko kuri uyu wa 26 Mutarama 2022 hatangiye kwifashishwa n'abaturage mu guhashya izi nyeshyamba zizengereje uburasirazuba bwa Congo.

Aya makuru kandi yemejwe n'umuyobozi mukuru w'umutwe wa M23 witwa BISIMWA BERTRAND wabitangarije ku rubuga rwa Twitter atabariza inzirakarengane z'abatuye mu ntara ya Kivu y'amajyaruguru bakomeje gusunikirwa mu ntambara batabishaka.

Ati" Ihuriro ry'ingabo za leta FARDC na FDLR,MAI MAI n'indi batanze intwaro ku basivilemu gice cya KITCHANGA ho muri MASISI babashyira imbere nk'ibitambo byabo ku rugamba. Aka karenganyandushyi ku bantu duhora tuvuga ntikemerwa.

Ibi abivuze mu gihe intambara ikomeje kuba agatereranzamba mu mashyamba ya MASISI n'ahandi nko muri Rutshuru aho urugamba rukomeje kwambikanira.