TAYLOR SWIFT YABUZE UMWUKA UBWO YARI KU RUBYINIRO.

TAYLOR SWIFT YABUZE UMWUKA UBWO YARI KU RUBYINIRO.

Taylor Alson Swift wabaye ikirangirire muri muzika ku isi yisanze agiye guhera umwuka mu gitaramo yakoreraga muri Brazil.

Mu mpera z'icyumweru dusoje, umuhanzikazi w'Umunyamerika yagaragaye arwana n'umwuka umushirana hafi gupfira ku rubyiniro mu gitaramo cy'amateka cyabereye i RIO De  JANEIRO.

Akimara kuririmba indirimbo ye yakunzwe n'abatari bake yise 'BEJEWELED' , yahise atangira kwifata mu gatuza no mu muhogo adandabirana arwana no kugarura umwuka.

Byagaragaye cyane ku ka rubanda binyuze mu mashusho yasakajwe n'umwe mu bafana witwa ARIELA ANIS wari umuhagaze imbere arizwa no kubona umuhanzi akunda arwana n'ubuzima ako kageni.

TAYLOR SWIFT byatunguranye kumubona muri iyo shusho, ari nabyo byahise bitangaza abafana bibaza ibimubayeho, batangira gusakuza bamwihanganisha kubw'ikibazo yari ahuye nacyo.

Mu kanya bwanya yagaruye ubuyanja agatima karagaruka nyuma yongera gukomeza gususurutsa abakunzi be.

Bamwe mu bari bagandagaje mu iki gitaramo bemeza ko bishobora kuba byaratewe n'igipimo cy'ubushyuhe cyari hejuru cyaba cyarabaye intandaro yo guhera umwuka kwe bitunguranye.

Ku myaka ye 33 gusa afite ukongeraho n'ubunyamwuga asanganywe mu kuririmba, byemejwe n'itsinda ririmo abaganga be ko ntakindi kibazo yari asanzwe afite cyo kubura umwuka.

Nk'uko bimwe mu binyamakuru byo muri Brazil byanditse byemeje ko atari we gusa wagizweho ingaruka mbi n'Ubu bushyuhe bw'ikirenga kuko hari umwana muto wahaburiye ubuzima.

Uyu muhanzikazi yemeje ko ibyamubayeho bitateje intugunda mu bikorwa ateganya cyane ko akomeje izenguruka 'THE ERAS Tour' amazemo iminsi azenguruka ibihugu bitandukanye kuko yari aherutse no mu gihugu cya ARGENTINE.

TAYLOR SWIFT ubwo aheruka muri Argentine