EMMALITO YATEREYE IVI UMWALI KU IFARASHI.

EMMALITO YATEREYE IVI UMWALI KU IFARASHI.

Umunyamakuru akaba n'umushyushyarugamba Murenzi Emmanuel wamamaye nka EMMALITO yambitse impeta y'urudasaza umukunzi we mu buryo butangaje.

Aherutse kurira rutemikirere yerekeza hanze y'urw'imisozi igihumbi yerekeza muri Kenya bamwe batazi imishinga agiyemo uretse inshuti ze za hafi zari zizi ibijya mbere.

Yaje gutungurana aterera ivi umukunzi we witwa UMWALI LILIANE aca amazimwe nyuma y'igitutu yashyirwagaho n'abamukunda bifuza ko abereka uzamufasha akabando mu busaza bwe, arashyira amwerekana mu birori biryoheye ijisho.

EMMALITO wari umaze iminsi atuje ibyishimo byari byose ubwo yambikaga impeta LILIANE wari umaze kumubwira ijambo 'YES' ribwirwa umugabo rigasiba undi.

Byose byabareye ku ifarashi yari ihagaze aho iruhande rwabo umunezero urabasaga bahoberana ubutazuyaza na nyuma yaho bakomeza kwizihirwa bashagawe n'inshuti zabo zabashyigikiye.

Yahishuye ko bawubanye imyaka 5 yose yari ishize imitoma ivuza ubuhuha hagati yabo mu ibanga rikomeye, avuga iteka atewe no kugira uyu Umwali w'igikundiro.

Ati "Urukundo riba ari ijambo risanzwe kugeza aho umuntu aziye akariha ubusobanuro, Imyaka 5 irashize imitima ibiri yizirikanya ngo ibe umwe."

N'akanyamuneza ku maso yongeyeho abwira umukunzi we ati "Kubw'ubushake bw'IMANA birangiye tubikoze, Uwari we wese yari kuba mwiza mu maso yanjye ariko wowe wabaye udasanzwe utwara umutima. Si ubudakemwa bwawe nakunze ahubwo n'ibibi byawe byarankuruye. Uri umugore wanjye ahazaza,umugisha,umwuka mpumeka. Ubu Ndishimye bitavugwa, Ndagukunda, Ndagukunda,Ndagukunda."

Emmalito benshi bamumenye bwa mbere kuri Royal TV mu myaka yatambutse aza gukomereza urugendo rwe rw'itangazamakuru kuri ISIBO TV mu kiganiro CHAPA CHAPA.

Yambitse impeta Liliane Umwali wibera mu gihugu cya Canada bari bamaranye iminsi muri Kenya mu biruhuko by'impeshyi bitazibagirana mu mateka yabo.