CLARISSE AKOZE UBUKWE BW'AGATANGAZA.

CLARISSE AKOZE UBUKWE BW'AGATANGAZA.

Umunyamakurukazi Uwimana Clarisse umenyerewe cyane mu makuru y'imikino akoze ubukwe n'uwo yihebeye.

Ni kuri uyu wa 03 Nzeri 2022 nk'uko byari biteganyijwe mu gatimba n'akanyamuneza ku maso ajyanywe na Kwizera Festus Bertrand.

Ubu bukwe bubaye bwitabiriwe cyane na bimwe mu byamamare byiganjemo abo bakorana mu mwuga w'itangazamakuru kuri Radio B&B FM nka JeanLuc Imfurayacu, Benjamin Gicumbi bogezanya ruhago n'abandi.

Byatangiye ku itariki ya 19 Kamena inkuru iba kimomo ko ambitswe impeta y'urudashira biba umunsi abanyarwanda bamenye umukunzi we kumugaragaro.

Soma: https://kalisimbi.com/umunyamakuru-kazi-wa-bb-fm-clarisse-uwimana-yambitswe-impeta-yurudashira

Inkuru yaje kuba kimomo Tariki 18 Kanama ubwo aba bombi basezeranaga kuzabana akaramata imbere y'amategeko baranabisinyira.

Soma: https://kalisimbi.com/clarisse-yishimiye-gusezerana-numukunzi-we

Uyu niwo munsi Clarisse na Festus batazibagirwa mu buzima kuko ari bwo imbere y'IMANA n'abantu bemeye kuba umwe bakazasangira akabisi n'agahiye ubuziraherezo.

Uwimana Clarisse Aveiro yamenyekanye mu itangazamakuru cyane mu biganiro by'imikino no mu kogeza ruhago biryoheye ugutwi, yakoze kuri Radio Inkoramutima, Contact FM, VISION Radio, City Radio, Flash FM na B&B FM ubu abarizwaho, yaje no kwikorera ku rubuga rwa Youtube kuri Cano yise UC Sports.