BIRATANGAJE: UMUFANA WA LIVERPOOL YINJIYE MU KIBUGA AVUNA UMUKINNYI W'IKIPE YE

Umutoza wa Liverpool,Jurgen Klopp yarakariye cyane umufana w’iyi kipe ye winjiye mu kibuga akishimira igitego nabi akavuna myugariro w’ikipe ye Andy Robertson.

Roberto Firmino yatsinze igitego cya nyuma mu bitego 7-0 banyagiye Manchester United kuri iki cyumweru.

Ibi byatumye uyu mufana aca mu rihumye abashinzwe umutekano aza kwishimana n’abakinnyi,ageze hafi yabo ariserebeka aragenda agonga umukinnyi Robertson aramuvuna.

Uyu myugariro yahise yicara hasi ari mu buribwe bituma abaganga baza kumwitaho naho uyu mufana asohorwa n’abashinzwe umutekano.

Robertson yabashije kurangiza uyu mukino,ariko uyu mufana yatuwe umujinya na Klopp abwo yamunyuraga imbere asohowe mu kibuga.

Cody Gakpo, Darwin Nunez na Mohamed Salah bose batsinze ibitego bibiri buri wese mu gihe Firmino yashyizemo agashinguracumu.

Liverpool irarushwa amanota 3 na Tottenham iri ku mwanya wa kane kandi ifite umukino itarakina.

Kwitwara neza muri shampiyona mu bihe bya vuba aha bishize - gutsinda imikino ine muri itanu no kwinjiza ibitego 13 kandi ntigire na kimwe itsindwa - byasubije Liverpool mu guhatanira umwanya wo gukina muri Champions League.

SRC: UMURYANGO