TANASHA DONNA AJE KWIGARAGAZA MURI FILIME YA SYMPHONY.

TANASHA DONNA AJE KWIGARAGAZA MURI FILIME YA SYMPHONY.

Hagiye gusohoka Filime y'amateka muri Afurika yahuriwemo n'ibyamamare bitandukanye birimo Tanasha Donna wabyaranye na Diamond Platnumz itegerejwe na benshi.


Umuhanzikazi Tanasha Donna umaze amasaha make ashyize hanze indirimbo nshya yise 'MARADONNA' avuga ko yishimira kuzagaragara muri iyi filime iri mu irangizwa.

Ni Filime yahawe izina rya ‘SYMPHONY’ izaba irimo ibyamamare bitandukanye muri muzika ya Africa,n'abandi bazwiho ubuhanga mu gukina izagiye zikundwa n'abatari bake.

Ku ya 09 Nzeri uyu mwaka wa 2022 nibwo izasohoka kumugaragaro,ikinwe mu rurimi rw'icyongereza bizorohereza benshi barukoresha kuryoherwa.

Tanasha niwe mutegarugori w'icyamamare uzayigaragaramo akomoka mu bihugu bigize akarere ka Afurika y'iburasirazuba byatumye atangaza ko yishimiye kuba muri filime ishobora kuzaba ihatse izindi kuri uyu mugabane.

TANASHA DONNA mu ifatwa rya Filime 'SYMPHONY'

Yagize ati "Mvugishije ukuri,ndatekereza ko iyi ari imwe muri filime zikomeye,ntekereza kandi ko izatumbagiza Afurika nk'umuraba uyijyana aheza."

Amashusho yayo yafatiwe rwagati mu mujyi wa Lagos ho mu gihugu cya Nigeria ahakunzwe gukinirwa nyinshi muzatumye uruganda rwa Sinema y'iki gihugu 'NOLLYWOOD' itera imbere kurundi rwego aho iza ku isonga ugereranyije n'ahandi.


Umunyakenyakazi Tanasha Donna niwe ukomeje kugarukwaho cyane nk'umwe mu bazayikina ari imena afatanyije n’umuhanzi wabaye ikimenyabose D’banj wo muri Nigeria na Jackie Appiah wo muri Ghana.

Oraka Nvy Nnayelu wayoboye iyi filimi akaba yayitanzeho ubusobanuro agira ati: “Filimi ya Symphony ni imwe muzifitemo ubuhanga mu buhanzi, ni ikirori cy’ubuzima bw’urubyiruko nyafurika.”

TANASHA DONNA