DANNY NANONE ASOHOTSE GEREZA.

DANNY NANONE ASOHOTSE GEREZA.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwagize umwere umuraperi Danny Nanone wari ukurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake umugore babyaranye, rutegeka ko ahita afungurwa.

Rugamba Yverry, umuhanzi mugenzi wa Danny Nanone akaba n’inshuti ye magara, ni umwe mu bari bitabiriye isomwa ry'imyanzuro y'urubanza.

Yverry yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko Umucamanza yavuze ko bahisemo kugira uyu muhanzi umwere kuko nta bimenyetso bifatika babonye by’uko yaba yarakoze ibyaha yari akurikiranyweho.

Tariki 20 Nzeri 2022 nibwo Inkuru yabaye kimomo ko Ntakirutimana Daniel wamamaye muri muzika nka DANNY Nanone atakiri mu maboko ye.

Soma uko byagenze; https://www.kalisimbi.com/umuraperi-danny-nanone-yafunzwe

Nyuma yo gufungwa n'urwego rw'ubugenzacyaha mu Rwanda RIB, hakozwe Dosiye yihutanwa bidatinze mu bushinjacyaha nabwo bumaze kuyisuzumana ubushishozi bumuregera urukiko.

Isomere iyi nkuru ibisobanura; https://www.kalisimbi.com/danny-nanone-yisanze-ahabi-atari-yiteze

Birangiye DANNY NANONE agizwe umwere nyuma yuko ubushinjacyaha butagaragaje ibimenyetso bifatika byatuma uyu muraperi ahamwa n'icyaha aregwa.

Umwanzuro ugisomwa, uyu muraperi wabaye inkingi ikomeye muri HIP HOP yahise arurokoka ahamburwa iminyururu asohoka mu gihome yemye akanyamuneza ari kose maso inshuti ze nazo zitahwa n'ibyishimo.

DANNY NANONE yabaye umwere ku byaha yaregwaga