PRINCE KID NA MISS IRADUKUNDA ELSA BASEZERANYE MU BUKWE BW'AGATANGAZA.

PRINCE KID NA MISS IRADUKUNDA ELSA BASEZERANYE MU BUKWE BW'AGATANGAZA.

ISHIMWE Dieudonne wamamaye nka PRINCE Kid yamanitse akaboko yishimira gusezerana na MISS Iradukunda Elsa imbere y'amategeko nk'umugore n'umugabo baberanye.

Kuri uyu wa kane tariki 02 Werurwe 2023 niwo munsi utazibagirana mu mateka ya PRINCE KID na MISS ELSA basezeranye kubana akaramata mu rukundo rudashira basinyira kutazatatira igihango bagiranye.

Urukundo rwa bombi rwanyuze benshi mu bakurikiranira hafi imyidagaduro nyarwanda bari bategerazanyije amatsiko uyu muhango ushya ushyira ku bukwe buzomora ibikomere bagiriye mu bihe bigoye banyuzemo umwaka ushize.

Byasabye ko Miss Elsa asa n'uwitangira umugabo we bose bisanga muri gereza biturutse ku byo PRINCE KID yashinjwaga byarimo ihohotera yaba yaragiriye ba Nyampinga mu myaka itandukanye binyuze muri Rwanda Inspiration Backup yateguraga amarushanwa ya MISS RWANDA yari abereye umuyobozi gusa kubw'amahirwe aza kuba umwere ku byaha byose yakekwagaho ararekurwa.

Soma inkuru yose; https://kalisimbi.com/prince-kid-ararekuwe

Soma ubwo yasabirwaga gufungwa; https://kalisimbi.com/prince-kid-asabiwe-gufungwa-imyaka-16

Imbere mu cyumba cy'Umurenge wa RUSORORO ho mu karere ka GASABO mu mujyi wa Kigali hari hakubise huzuye hari abiganjemo imiryango n'inshuti zabo bihera ijisho ibirori mbonekarimwe by'agatangaza.

Amafoto ya bombi yuje inseko izira imbereka niyo yahererekanyijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga kurusha andi buri wese yishimira urukundo rutsinze.

Ba Nyampinga b'u Rwanda mu myaka itandukanye barimo Miss Nimwiza Meghan wa 2019,Miss Muheto ugifite ikamba kuva 2022 na Miss Iradukunda Liliane wegukanye ikamba rya 2018 nabo babinyujije ku rubuga rwa Instagram bagiye berekana imbamutima zabo kuri PRINCE KID na MISS Iradukunda Elsa wari watsindiye kuba Nyampinga wahize abandi muri 2017.

Biteganyijwe ko ubukwe bwabo buzaba muri iyi WERURWE hatagize igihinduka itariki nyayo ikazatangazwa bidatinze.

Ibi bibaye mu minsi itambutse ubushinjacyaha bwongeye kujurira ku cyemezo urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwafashe rugira umwere PRINCE KID, ariko hari icyizere ko na none urubanza azarutsinda.