CHRISS EAZY AZANYE AGASHYA MU RWANDA.

Chris Eazy umwe mu bahanzi bahagaze neza murw'imisozi igihumbi yamaze gutangariza abanyarwanda ko abazaniye irindi shya batari bamenyereye......

CHRISS EAZY AZANYE AGASHYA MU RWANDA.
CHRISS EAZY

Chris Eazy umwe mu bahanzi bahagaze neza murw'imisozi igihumbi yamaze gutangariza abanyarwanda ko abazaniye irindi shya batari bamenyereye.

Mu ntangiriro z'iki cyumweru hari ku munsi w'ejo hashize, nibwo uyu muhanzi abicishije ku mbuga nkoranyambaga ze zose yasangije abamukurikira amafoto y'imyambaro mishya bakwiye kwambara anivugira ko kugeza ubu iri ku isoko.

Iyi myambaro yayitiriye akajambo akunze gukoresha mu ndirimbo ze kavugishije benshi banakunze kugakoresha 'EWUANA' 

Uyitegereje neza hariho agashusho kazwi nka Emojji gashushanyijeho inkovu n'ubundi igaragara mu isura ye hejuru ku itama ry'iburyo.

Chriss Eazy

Sibwo bwa mbere iyi myambaro 'EWUANA CLLECTION' yari ibonywe n'amaso ya benshi bamukunda kuko yagaragaye ku ikubitiro mu mashusho y'indirimbo ye nshya yise 'INANA' 

Nyuma yo gushyira hanze iyi myenda yahise ayikorera urubuga rwayo rwa Instagram rw'umwihariko mu kurangira abantu aho bayikura no koroherezwa ku biciro.

Ntibimenyerewe ko umuhanzi wo mu Rwanda akora ibisa n'ibyo yakoze kandi nyamara bishobora kumwinjiriza mu buryo bumwe cyangwa ubundi mu kwagura isoko rusange biturutse ku myidagaduro.

Si ukuririmba gusa kuko Chriss Eazy ari na mwiza mu gutunganya amashusho y'indirimbo zitandukanye cyane ko ariwe ukora iz'abahanzi nka NIYOBOSCO,Dorcas na Vestine n'izindi zakunzwe na benshi.

WINNIE wagaragaye mu mashusho y'indirimbo 'INANA'

Yumvikanye cyane mu ndirimbo 'Ese urabizi?' arapa nyuma aza kwiyegurira umuziki mu kuririmba ahera ku yitwa FASTA,akurikizaho iyitwa AMASHU aza kubyongeramo agasukari ku yitwa INANA aherutse gusohora kugeza ubu yabaye iy'impeshyi kuko imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 743 mu minsi 13 gusa.