IMPANUKA: IKINDI CYAMAMARE NYARWANDA CYARI KIHASIZE UBUZIMA.

IMPANUKA: IKINDI CYAMAMARE NYARWANDA CYARI KIHASIZE UBUZIMA.

Gucura Imiborogo byari bigiye kwiyongera mu ruganda rw'imyidagaduro mu Rwanda nyuma y'impanuka ikomeye yaraye ibaye.

Umwerekanamideli wamamaye ku izina rya YOLO The Queen ari mu mashimwe nyuma yo kurokoka impanuka ikomeye y'imodoka mu ijoro ryacyeye.

Ubwo yari mu muhanda yatabanyutseho gato hafi kurenga umukingo abari aho basakuza batabaza kubw'ibyo babonaga nawe ako kanya yibwira kuba yasimbuka aciye mu idirishya ntibyamworohera ubwoba buba bwose kubw'amahirwe IMANA ikinga ukuboko.

Abitangaje kuri uyu wa 30 Kanama 2022, abicishije ku rubuga rwa Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24[Instagram Story space] yandikaho amagambo akomeye.

Ati "Ijoro ryacyeye narimpfiriye mu modoka yanjye, Buri wese wabibonye yavugije induru ngo nsimbuke nyivemo ariko negamira amadirishya ndahanyanyaza kuko gusimbuka ntibyari mu mutwe wanjye."

Mu Ishimwe ridashira, Yongeyeho ati "Imana yakoze ibyo isanzwe ikora none dore ndi hano kubabwira ko Imana irinda ubugingo bwacu kandi nta gikangisho na kimwe cy'umwanzi kizasohozwa. Imana hejuru ya byose."

Ibi bibaye mu gihe hari hashize ibyumweru bisaga 2 intimba itemba imitima y'abakunzi b'imyidagaduro mu Rwanda nyuma kubura Yvan Buravan na YANGA icyarimwe.

YOLO THE QUEEN ni umwe mu byamamarekazi dufite mu Rwanda, yabaye ikimenyabose no hanze yarwo by'umwihariko mu karere kubera imiterere ye adatinya gusangiza abamukurikira ikurura benshi b'igitsinagabo bamurangarira.