UMUTWE WA M23 UKUBISE INSHURO FARDC UFATA BUNAGANA.

Umujyi wa Bunagana uturukamo ibicuruzwa biva Uganda byerekeza i Goma ndetse uyu niwo wa mbere ugaburira abatuye i Goma.

UMUTWE WA M23 UKUBISE INSHURO FARDC UFATA BUNAGANA.

Umujyi wa Bunagana biravugwa ko warangije gufatwa na M23 ndetse abasirikare ba FARDC bari ku mupaka wa Bunagana bakaba bahunganye n’abaturage berekeza muri Uganda.

Bunagana niho haturuka ibicuruzwa biva Uganda byerekeza i Goma ndetse uyu mujyi niwo wa mbere ugaburira abatuye i Goma.

Radio Okapi iravuga ko amakuru aturuka muri Bunagana avuga ko ingabo za DRC (FARDC) zavuye mu birindiro byazo muri iki gitondo zihungira muri Uganda zibonye bikomeye.

Bongeraho ko abasirikare ba Congo bambutse muri Uganda n’intwaro zabo zose, n'ubwo umuvugizi wa FARDC yaruciye akarumira ku byerekeye uku guhunga.

Nyuma yo gushinja u Rwanda gushyigikira M23, ubu RDC iri gushinja Uganda na yo gufasha M23 nk'uko biri mu tangazo ryashyizweho umukono na Général de Brigade Sylvain Ekenge, umuvugizi wa Guverineri w’intara ya Kivu ya Ruguru.

Iri tangazo ryavugaga ko Ingabo za FARDC zihagazeho mu mirwano yo kuri iki cyumweru zibuza M23 ifashwa n’ u Rwanda kwigarurira Bunagana.

Ibyo byiswe ishyaka ry'ingabo zabo, byari ukubera ko ngo uyu mutwe washakaga gufata Bunagana hanyuma ugafungira amazi n’umuriro Umujyi wa Goma, ukabona ijambo rikomeye ryo gushyira igitutu kuri Leta ya Congo.

Niba Bunagana yafashwe nkuko biri kuvugwa, byaba bivuze ko na Goma yahita ifatwa.

Mu ijoro ryo ku cyumweru umuvugizi wa M23 yabwiye BBC ko muri iriya mirwano bishe abasirikare benshi ba FARDC abandi bagahunga basize intwaro zabo.

Abajijwe niba ari bo bagenzura i Bunagana, Willy Ngoma yasubije ati: “Reka dutegereze urwego rwacu rw’iperereza [ibyo ruvuga], turakora raporo yuzuye.”

FARDC ivuga ko yasubije inyuma ikanakurikirana abarwanyi ba M23 bari bateye Bunagana kandi ko “basize inyuma imirambo myinshi”.

Itangazo rya FARDC rivuga ko mu mirwano yo ku cyumweru bafashijwe n’indege za gisirikare za MONUSCO.

Izi ngabo za FARDC kandi zongera gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 kugerageza gufata Bunagana, mu gihe leta y’u Rwanda yagiye isubiramo ko idafasha umutwe wa M23