H.E PAUL KAGAME ari i LUANDA aho agiye guhurira na Tshisekedi.

H.E PAUL KAGAME ari i LUANDA aho agiye guhurira na Tshisekedi.

Perezida Paul Kagame yageze i Luanda muri Angola aho agiye guhura na Perezida Tshisekedi wa Congo Kinshasa na João Lourenço wa Angola unayobora ICGLR, aho baganira ku bibazo by'umutekano mu Burasirazuba bwa DRC.

Mu ijoro ryacyeye nibwo Perezida Antoine Felix Tshisekedi yasesekaye ku kibuga mpuzamahanga cy'indege giherereye i Luanda mu murwa mukuru w'igihugu cya Angola.

Nk'uko byari biteganyijwe, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame nawe amaze kuhagera asangayo mugenzi we bagiye kugirana ibiganiro bigamije gukemura amakimbirane ari hagati y'ibihugu byombi.

Umuhuza wabo nta wundi uretse Perezida João Lourenço wa Angola wagiye agerageza kenshi guhosha ibi bibazo arakomakoma ariko bimubera amayobera.

Byageze aho atumiza Perezida Tshisekedi mu kumwumvisha uburyo bwo gukemura ikibazo cyugarije igihugu ayoboye we yita ko cyatejwe n'u Rwanda.

Mu makuru twabagejejeho mu masaha atambutse ya mu gitondo, Perezida Tshisekedi yatangaje ko u Rwanda nirukomeza gushyigikira umutwe wa M23 azashoza intambara akarutera.

Nyamara u Rwanda rutera ntiruterwe, rwakomeje kuvuga ko nta mpamvu na nto yaba ihari yo gufasha umutwe wayogoje uburasirazuba bwa Congo mu gihe rwo rurimo kubaka amahoro n'ubumwe bitari mu gihugu imbere gusa ahubwo no hanze yacyo.

Ibirego Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yagiye irega u Rwanda byose nta bimenyetso na mba byagiye biboneka ahubwo bikagaragara ko ingabo za FARDC zirimo gutsindwa, intsinzwi zikayigereka kuri iki gihugu by'amatakirangoyi.

Perezida Paul Kagame mu kiganiro n'itangazamakuru aherutse kuvuga ko icyo u Rwanda rurangamiye ari amahoro mu gihugu no mu karere, ndetse ko nta ruhare na ruto rushobora kugira mu guhungabanya umutekano w'abaturanyi yerekana ko nta n'inyungu ibirimo ahubwo ari ibihombo gusa kuri buri ruhande.

Yakomeje gushimangira ko ikibazo ari abanya-Congo ubwabo bakwiye kukikemurira aho kubananira bakabangamira ibihugu baturanye babishyiraho ibibazo byabo bitagizemo uruhare nk'urwitwazo rudafite ishingiro.

Biteganyijwe ko nyuma y'ibi biganiro haza gufatwa imyanzuro iganisha ku mahoro arambye n'ukwiyunga kw'ibihugu byombi bikiri mu nzira y'amajyambere.