LETA YA CONGO IRASABA U RWANDA GUFATA M23 NKA FDLR

LETA YA CONGO IRASABA U RWANDA GUFATA M23 NKA FDLR

Leta ya Congo irasaba u Rwanda gufata umutwe wa M23 nk'izindi nyeshyamba zose zibangamiye umutekano w'akarere bigafatanyiriza hamwe kuyirwanya nk'uko umuvugizi wayo yabitangaje.

Repubulika iharanira demoakarasi ya Congo ishinja u Rwanda gushyigikira M23 yita ‘’umutwe w’iterabwoba’.

U Rwanda ruhakana ibirego byose Congo yagiye irega cyane ko nta bimenyestso bihari byerekana ko haba hari uruhare na ruto mu gufasha uwo mutwe nawo wemeza ko nta ”n’urushinge” uhabwa ruvuye ku Rwanda.

Mu kiganiro cyihariye na BBC dukesha iyi nkuru, Patrick Muyaya -Minisitiri w'itangazamakuru muri Congo akaba n’umuvugizi wa leta, yavuze ko n’ubwo ubu hari umwuka mubi hagati y'ibi bihugu byombi, hakiri amahirwe y'ibiganiro.

Yagize ati ”Mumenye ko ambasaderi uhagarariye u Rwanda tutamwirukanye, dushobora gukomeza kuganira kugira ngo tugarure amahoro."

Patrick Muyaya -Minisitiri w'itangazamakuru muri Congo

Yunzemo ati ”Ikigomba kubanza kuba n’uko u Rwanda ruhagarika gufasha M23, kandi ko M23 cyo kimwe na FDLR bigomba kurwanywa nk’imitwe y’abagizi ba nabi ihungabanya umutekano w’u Rwanda n’uwa Congo”.

Muyaya akomeza avuga ko bafite ibimenyetso byinshi ko ingabo z’u Rwanda zambutse ku butaka bwa Congo gufasha M23.

Muri ibyo, avuga ko abasirikare babiri b’u Rwanda yemeza ko bafatiwe ku birometero 25 imbere ku butaka bwa Congo.

U Rwanda rwo rwavuze ko abo basirikare barwo bari bashimuswe n'ingabo za Congo zifatanyije na FDLR ibakuye ku butaka bwarwo ubwo barimo gucunga umutekano ku mupaka.

Patrick Muyaya kandi yemeza ko Monusco, ingabo za ONU zikorana n’ingabo za Congo, ifite ibimenyetso byinshi bivugwa ko birimo amafoto n’ama-video yafashwe n’indege zitagira abapilote abigaragaza.

Akomeza agira ati "Ku rundi ruhande, inteko ishingamategeko ya Amerika cyangwa leta ya Amerika ntiyari gutunga urutoki u Rwanda mu buryo butaziguye,nk’abashyigikiye umutwe w’iterabwoba wa M23".

Muyaya avuga ko kubera izo mpamwu,u Rwanda rudashobora kuba mu bihugu bizohereza ingabo zizoherezwa muri Congo z'akarere k'Afrika y’Iburasirazuba, EAC, gufasha kurwanya imitwe yitwaje intwaro harimo na M23.

Ati "Nta kuntu haba harimo ingabo zaje kugarura amahoro kandi zishyigikiye umutwe dufata ko ari uw’iterabwoba”.

Perezida Tshisekedi wa RDC.

Ibi uyu muvugizi wa leta y'i Kinshasa avuga byagiye bivugwa kenshi n'abandi bayobozi ba Congo n'ubwo baterura ngo berekane ibimenyetso bifatika, kenshi bifatwa nk'amatakirangoyi ku babirebera hirya.

BBC