IBYO PEREZIDA MUSEVENI YONGOREYE TSHISEKEDI USHAKA INTAMBARA K'U RWANDA BIRATANGAJE.

IBYO PEREZIDA MUSEVENI YONGOREYE TSHISEKEDI USHAKA INTAMBARA K'U RWANDA BIRATANGAJE.

Umukuru w'igihu cya Uganda Yoweli Kaguta Museveni yagize icyo yongorera Perezida Tshisekedi ushaka gushoza intambara ku u Rwanda batabanye neza.

Mu biro bya Perezida Museveni yakiriye intumwa zivuye i Kinshasa bagirana ibiganiro biganisha ku ntambara iri hagati y'ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n'umutwe wa M23.

Inkuru dukesha igitangazamakuru UBC ivuga ko uwitwa GISARO Alexis wari uyoboye izi ntumwa zatumwe na Perezida Tshisekedi yasabye Museveni gutanga umusanzu we mu kuvugutira umuti ibizabo by'umutekano muke mu gihugu cyabo ndetse n'amakimbirane amaze iminsi.

Gisaro Alexis yagize ati "Nyakubahwa Perezida, igitumye turi hano ni uko tuzi ijambo ufite mu karere kandi twizeye ko igisubizo kitapfa kuboneka utabigizemo uruhare. Twaje kugira ngo tuganire ku nzira zatugeza ku muti w’ibibazo dufite."

Perezida Museveni akimara kumwumva yamwegereye amwongorera icyahosha ibyo bibazo byose atuma kuri Perezida Tshisekedi amubwira ko niba ashaka kurwana intambara agatsinda agomba kurwana koko.

GISARO Alexis wari uyoboye intumwa za Tshisekedi muri Uganda

Ati "Twarwanye intambara kuva kera ndakeka ko ubu bibaye nk’imyaka 50 hano muri Uganda ndetse no mu bihugu by’ibituranyi. Niba ushaka kurwana kandi ugatsinda ugomba kurwana nyine Intambara."

Yunzemo amwibutsa ko bitakiri ngombwa ko ikibazo gikemuzwa intambara ahubwo ko biciye mu nzira y'ibiganiro nabyo byakwerekeza ku mahoro.

Mu bundi butumwa yageneye Perezida Felix Tshisekedi yamubwiye ko yishimiye kuba yamwitabaje aho kumutera umugongo nka mugenzi we yifuza ko intambara yahagarara ibibazo bakicara bakabikemura.

Ibi bibaye nyuma yuko hari imvugo za bamwe mu bayobozi ba Congo zacaracaye mu minsi itambutse zatungaga agatoki leta ya Uganda mu kwivanga mu byiswe ibisambo bishaka kubacucura utwabo byitwaje guhashya inyeshyamba za ADF n'izindi.

Leta ya Uganda yari yararuciye irarumira yanga kwiteranya idashaka kuvuga kuri iki kibazo cya Congo, bibaye ubwa mbere Perezida Museveni agira icyo abivugaho nubwo mu nama zose zahuje abayobozi b'ibihugu by'akarere yabaga arimo.