IBYAMAMARE BIRENGA 20 BYITABIRIYE UBUKWE BWA YVERRY NA VANILLA.

Kalisimbi yabateguriye urutonde rw'ibyamamare by'ingenzi 20 byari byitabiriye ubu bukwe bwaryoheye ijisho.

IBYAMAMARE BIRENGA 20 BYITABIRIYE UBUKWE BWA YVERRY NA VANILLA.

Rugamba Yves wamamaye nka Yverry nyuma y'iminsi yari amaze asezeranye na UWASE Vanessa imbere y'amategeko yaraye akoze ubukwe bwitabiriwe n'ibikomerezwa.

Mu muhango w'agatangaza wabereye ku Kicukiro, Ibyamamare bitandukanye byari byabukereye bije gushyigikira umuhanzi YVERRY warushinganye na Vanessa uzwi ku kazina ka Vanilla kuri iki cyumweru tariki 12 Kamena nk'uko byari biteganyijwe.

Kalisimbi yabateguriye urutonde rw'ibyamamare by'ingenzi 20 byari byitabiriye ubu bukwe bwaryoheye ijisho.

Ku ikubitiro uw'ibanze DAVID BAYINGANA umunyamakuru mu gisata cy'imikino kuri B&B FM Umwezi ariko akaba n'impirimbanyi mu kuzamura uruganda rw'imyidagaduro,yari ahabaye ndetse yambariye Yverry bizwi nko kumubera 'Best Man' mu rurimi rw'icyongereza.

Rev. Dr. Antoine Rutayisire wamamaye cyane nk'umuvugabutumwa ryasakaye isi yagaragaye muri ubu bukwe avuga ijambo  ryuje urukundo n'impanuro.

UNCLE AUSTIN umunyamakuru kuri Power Fm akaba n'umuhanzi kabuhariwe mu ndirimbo zanyuze benshi nko mu yitwa 'Closer' yataramiye abageni barizihirwa.

ANGE na PAMELLA bahogoje benshi mu ndirimbo ziri mu njyana gakondo byari agahebuzo ubwo basohoraga umugeni.

Ku mwanya wa 5, Mugabo Olivis n'abagize itsinda 'ACTIVE' yabutashye mu gushyigikira inshuti ye magara.

Umunyamakuru mu gisata cya siporo Benjamin bakunze kwita GICUMBI ntiyahatanzwe we n'umuryango we.

YVAN BURAVAN mu ndirimbo z'urukundo ruzira amananiza yumvikanye ahogoza ubwo yari imbere y'abageni ndetse yaje no gufatanya na Uncle Austin bizihira benshi.

FUADI wamamaye mu kogeza imipira itandukanye kuri Radio B&B FM Umwezi yari yabukereye.

Umusobanuzi wa Filime mu Rwanda wamamaye nka ROCKY Kirabiranya wazanye ijambo 'Nta gikwe' mu gakote keza yari yicaye atimaje muri ibi birori bihebuje.

Ku mwanya wa 10 mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Yverry na Vanilla harimo umuhanzikazi Butera KNOWLESS.

Mu kanyamuneza kenshi LUCKY Nzeyimana umunyamakuru kuri Televiziyo y'igihugu mu kiganiro 'Versus' yatashye ubu bukwe.

DJ PHILPETER umunyamakuru,umushyushyarugamba akaba n'umuhanzi ntiyatanzwe muri ibi birori byaraye bibaye.

Intore Tuyisenge wamamaye mu ndirimbo nka 'Unkumbuje u Rwanda' n'izindi ari mu bitabiriye.

Munyakazi Sadate wabaye umuyobozi w'ikipe ya Rayon Sports akaba n'umwe mu bazwi cyane ku rubuga rwa Twitter ari mu babutashye.

Ku mwanya wa 15, Umunyamakurukazi wamamaye nka Clarisse Aveiro nawe yatashye ubu bukwe yarimbye.

Ubu bukwe kandi bwatashywe na NAMELESS Campos umuhanga mu gufata no gutunganya amashusho y'indirimbo z'abahanzi zamenyekanye zirimo iherutse 'Kungola' 

Jean Claude Kwizigira umunyamakuru mu gisata cya siporo kuri Radio Rwanda ari mu byamamare byahagaragaye.

Undi mu byamamare utahatanzwe ni umunyamakuru uzwiho ubuhanga mu kogeza imikino y'amakipe y'i Burayi kuri Flash FM witwa MAHORO Nasri.

Ingabire Egidie BIBIO uzwi cyane mu kuvuga amakuru kuri RTV yishimiye kuza gushyigikira Yverry na Vanilla.

SOCIAL MULA umuhanzi uzwiho ijwi rinyura benshi mu bwitonzi bwinshi nawe yatashye ubukwe bw'inshuti ye magara bahurira ku nganzo.

YVERRY na Vanessa barushinze.