'KO AHO NDI BAHAZI BAJE BAKAMFATA' GEN. SULTAN MAKENGA WA M23 YIKOMA CONGO.

'KO AHO NDI BAHAZI BAJE BAKAMFATA' GEN. SULTAN MAKENGA WA M23 YIKOMA CONGO.

General Sultan Makenga uyobora umutwe wa M23 yivugiye ko adakangwa n'imirindi y'abamutega imitego y'inkiko.

Ni nyuma yuko leta ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ikomeje kumushinja ibyaha by'iyicarubozo ku baturage,guhungabanya umutekano n'ubusugire bw'igihugu bibangamira ikiremwamuntu nk'ibyaha bihanirwa mu rukiko mpanabyaha mpuzamahanga.

Uyu mugaba mukuru w'inyeshyamba za M23 zazengereje Congo Kinshasa yatangaje ko ibyo guhunga igihugu cye ubugira kabiri bitazongera.

Yasabye Leta ya Congo Kinshasa kuza kumufata aho kumukangisha ko ashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga ku bw’ibyaha by’intambara yarezwe.

Mu mashusho yacaracaye ku rubuga rwa Twitter agira ati "Hari n’abankangisha ko ndimo gushakishwa. Ko aho ndi bahazi baje bakamfata."

General Sultan Makenga

Yishongora cyane yunzemo ko igihe ibyo aharanira bizagerwaho rwose ntakabuza azishyikiriza ubwo butabera buhora mu kanwa kabo bavuga.

Yongeye gukomoza ku gituma we n'ingabo ayoboye bakomeza guhangana na Leta, ati"Njye ndwanira abaturage bose muri rusange. Abavuga ko turwanira impamvu zacu bwite baribeshya."

Ibi abitangaje nyuma yo gushwishwuriza leta y'i Kinshasa ikomeje kubatera igitutu cyo kuva mu mujyi wa Bunagana na Teritwari ya Rutshuru hamaze gufatwa,berekeza i Goma.

M23 kandi muri gitondo cyo kuri uyu wa kabiri w'iki cyumweru nibwo yahakanye ibyavuzwe muri raporo yavugaga ko yishe abantu 30 b'abasivili yari yakozwe n'umuryango uharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu ku isi.

Byose byabaye bigaragaza ingufu uyu mutwe ufite zaganje ingabo za Leta FARDC yifatanyije n'indi mitwe irimo uwa FDLR,RUD-Urunana, MAI MAI Yakutumba n'indi.