M23 IRASHINJA FDLR UBWICANYI BUKORERWA ABATUTSI AMAHANGA AREBERA

Umuvugizi wungirije wa M23 mu bya Politike, Munyarugero Canisius yavuze ko FDLR iri gukorera ubwicanyi Abatutsi muri Repubulika ya Kongo amahanga arebera ndetse ko yiteguye gukomeza kwirwanaho nubwo yahagaritse intambara.

M23 IRASHINJA  FDLR UBWICANYI BUKORERWA ABATUTSI AMAHANGA AREBERA

Umuvugizi wungirije wa M23 mu bya Politike, Munyarugero Canisius yavuze ko FDLR iri gukorera ubwicanyi Abatutsi muri Repubulika ya Kongo amahanga arebera ndetse ko yiteguye gukomeza kwirwanaho nubwo yahagaritse intambara.

Bwana Munyarugero yabwiye ikinyamakuru UKWEZI  ko ku wa Gatatu tariki 30 Ugushyingo 2022 I Bukavu abasore bane b’Abatutsi batwitswe ku manywa y’ihangu ndetse ko hari n’abandi bashumba b’Abatutsi biciwe I Mahanga I Masisi mu byumweru bibiri bishize.

Yavuze ko byose bikorwa na FDLR imiryango mpuzamahanga irebera bityo badashobora gukomeza kurebera bikorwa.

Avuga ko kuba Perezida Tshisekedi avuga ko FDLR itakiriho biteye isoni kuko nta Leta ikwiye kwemera ko abaturage bayo batwikwa bakaribwa ku manywa.

Agaruka ku byatangajwe n’Umuvugizi wa FDLR ko bahari kandi ari umutwe witeguye kurwana,Munyarugero avuga ko imiryango mpuzamahanga yagakwiye kwibaza niba Tshisekedi ari Perezida wa FDLR cyangwa se niba uyu mutwe atari abanyarwanda.

Mu kiganiro na UKWEZI ,Munyarugeri yavuze ko FDLR yasubizwa iwabo mu Rwanda kuko M23 iri iwabo kandi nta hantu na hamwe abarwanyi ba M23 bazava ngo hagenzurwe n’ingabo za EAC kuko bari iwabo.

Ashimangira ko mu gihe imiryango mpuzamahanga yaba itagize icyo ikora ngo ibikorwa bya FDLR ku Batutsi bihagarare bo biteguye kwirwanaho kuko ngo nubwo bashyize imbunda hasi ariko batazihambye.

Akomeza avuga ko nk’uko byemerejwe I Luanda mu gihe M23 ikomeje gutabaza amahanga ngo atabare abatutsi barimo kwicwa na FDLR ndetse no kuba aba yita abicanyi batarava mu gihugu cyabo nabo bazakomeza guhagarika ubwicanyi bukorwa uko byagenda kose.

Yongeraho ko  niba Ingabo za EAC zije kugaba ibitero kuri M23 n’abaturage icungiye umutekano nabo bazirwanaho.

Ku biherutse kuvugwa na Minisitiri w’Itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Leta ya Congo, Patrick Muyaya wavuze ko M23 yari ihagarariwe n’u Rwanda mu biganiro biteye isoni kuko u Rwanda Rwahagararira FDLR kuko ariyo banyarwanda naho abandi ari Abanye-Congo ntaho bahuriye n’u Rwanda.

Ati’’ Congo ni iyacu twese, Muyaya afite aho avuka, ngira aho mvuka, Tshisekedi akagira aho avuka na Makenga akagira iwabo, twese dufite iwacu muri Congo, turi Abanye-Congo nkabo rero , nibemere batuze dusangire nk’uko natwe tutabavutsa
uburenganzira bwabo.’’

Source: UKWEZI