UMUSAZA WIYAMBARIRA NK'ABAGORE ARATANGAJE.

UMUSAZA WIYAMBARIRA NK'ABAGORE ARATANGAJE.

Isi ikomeje gucika ururondogoro ku umusaza ukomeje kwamamara kubera kwiyambarira imyenda y'abali n'abategarugori.

Uyu musaza yitwa MARK Bryan ufite imyaka 63, asanzwe ari umwerekanamideli wabigize umwuga muri leta zunze ubumwe z'Amerika.

Yitwaza udusakoshi akiyambarira amajipo,amakanzu, inkweto ndende zizwi nka 'High Heels' n'indi myambaro yose yambarwa ahanini n'igitsinagore byatumye ubuzima abayemo butangaza abatari bake kuri uyu mubumbe dutuye.

MARK Bryan

N'ubwo asheshe akanguhe, aracyakora uyu mwuga we ndetse afata imyambaritre ye nk'amahitamo bityo ntawe ukwiye kumutunga agatoki bamushinja ibindi bifitanye isano no kuryamana n'abahuje ibitsina.

Yatangaje ko bidakwiye ko bitungurana kuko n'abagore cyangwa abakobwa nabo bambara imyenda ya kigabo nawe bimwerera kuba yabigana akarimba iyabo.

Ibi yita kurimba si ibyo mu rugo gusa ahubwo aho agannye hose ntasiba kugaragara gutya ndetse atangaza ko atazigera areka uko yahisemo kugaragara imbere ya rubanda.

Ahora ahanzwe amaso aho atambuka hose yaba agiye mu kazi,gutembera n'iyo ataha ibirori ntawundi mwambaro kandi nta kibazo aba yifitiye.