LISANSI NA MAZUTU BYONGEYE KWIHANIKA MU BICIRO.

LISANSI NA MAZUTU BYONGEYE KWIHANIKA MU BICIRO.

Hongeye gutangazwa ibiciro bishya by’Ibikomoka kuri peteroli, bigaragara ko byihanitse cyane bigera aho bamwe bibaza ibiza gukurikiraho birayoberana.

Ubu litiro ya lisansi yamaze kugera ku mafaranga asaga 1609 Frw ivuye kuri 1460 Frw naho igiciro cya mazutu cyo litiro ni amafaranga 1607 Frw ivuye ku 1503 Frw.

Byakuyeho igishyika ubwo Minisitiri Dr. Ernest Nsabimana yavugaga ko Guverinoma yatanze nkunganire ya miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo ibiciro bitazamuka bikabije.

Minisitiri Dr. Ernest Nsabimana

Ibi bigaragaza ko ahubwo ibiciro byari bwikube kuko iyo Leta idashyiramo nkunganire, igiciro cya mazutu cyagombye kuba cyageze ku mafaranga 1757 kuri litiro, kikaba cyari kuba cyiyongereyeho amafaranga 254 ugereranyije n’igiciro kiriho ubu.

Mu gihe igiciro cya litiro ya Lisansi cyakabaye kigera ku mwafaranga y’u Rwanda 1767 kikaba cyari kuba cyiyongereyeho amafaranga 307 Frw yose.

Yagize ati; “Nkunganire yashyzwemo kugira ngo ingorane zishobora kugera ku buzima busanzwe na zo zitabaho nk’uko n’ubushize byagenze.” Mu mezi abiri ashize Leta yari yatanze nkunganire ingana na miliyari 13 z'amafaranga y'u Rwanda.

Yamaze impungenge abaturage avuga ko ibiciro by’ingendo mu modoka zisanzwe zitwara abantu mu buryo bwa rusange bitazamurwa n’iri hinduka ry'ibiciro mu gihe hagishakishwa uburyo bwo gusiba icyuho mu bukungu.

Iyo ibiciro bya Lisansi na Mazutu bizamutse bigira ingaruka kuri bikorwa byinshi aho Serivise n'ibicuruzwa byose bihita bihenda nabyo kuko byinshi mu bikorwa haba hakoreshejwe ibikomoka kuri Peteroli.