BASOHOTSE MU KIZAMINI CYA MBERE BAMWE BAZUNGUZA UMUTWE.

BASOHOTSE MU KIZAMINI CYA MBERE BAMWE BAZUNGUZA UMUTWE.

Kuri uyu wa kabiri nibwo hatangizwaga ibizamini bya leta mu mashuri yisumbuye, aho bamwe mu banyeshuri bamaze gukora ikizamini cya mbere.

Binjiye bafitemo ubwoba ariko bamwe basohokana akanyamuneza ku maso abandi batari bishimiye uko babitangiye bazunguza umutwe.

Bahereye ku kizamini cy'imibare kimwe gikora umugabo kigasiba undi, gusa benshi si bo babonye bagicika amahoro.

Mbere yo gutangira ikizamini, Twagirayezu Gaspard umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n'Ayisumbuye yagitangije kumugaragaro aha impapuro aba banyeshuri abifuriza amahirwe masa.


Ni abanyeshuri barangiza icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye, icyiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye, abarangiza amashuri nderabarezi ndetse n'amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro bose hamwe bari bicariye gusubiza buri kibazo cyabajijwe.

Abari biyandikishije mu mashuri abanza bo ni 229,859, Icyiciro Rusange ni 127,469, Icyiciro cya 2 cy'amashuri yisumbuye, 47,579 mu gihe Imyuga n'ubumenyingiro ari 21,338, naho abakora ibisoza amashuri nderabarezi ni 2,906.

Byitezwe ko ibi bizamini bizashyirwaho akadomo mu cyumweru gitaha tariki 5 Kanama 2022 nubwo hario abazasoza mbere y'abandi bitewe n'amasomo biga.