DORE IBYO UTAMENYE KW'ITSINDA RY'ABAKOBWA BIYISE ''KIGALI BOSS BABIES''
Itsinda rimaze iminsi rivugisha benshi kumbuga nkoranya mbaga riyobowe na Alliah cool ryiyise Kigali boss babies bivugwako ari agakundi k'abafite agatubutse

Itsinda rimaze iminsi rivugisha benshi kumbuga nkoranya mbaga riyobowe na Alliah cool ryiyise Kigali boss babies bivugwako ari agakundi k'abafite agatubutse
Iritsinda ryakomeje kutavugwaho rumwe kuva ryatangira hibazwa impamvu hari abakobwa abatarimo kandi bibitseho agatubutse. mumajwi hakomeje kuvugwa Shaddy boo na Kepty Bashabe
Hibazwa impamvu ababakobwa babiri batagaragaye muri iritsinda kandi nabo ari abaherwe kazi.
Aka gatsiko kagizwe n'abakobwa 6 bakize muri kigali batangaje ibintu bisabwa kugirango ube muri iritsinda rya kigali boss babies
1. Kuba ufite inzu ihenze yawe bwite
2. Kuba ufite imodoka zihenze nibura zitari munsi y'ebyiri
3. Kuba ufite amafaranga arenga milion 50 kuri konti
4. Kuba witeguye gufata indege yigenga ( bussiness class) murigahunda za kigali boss babies
5. Kuba witeguye gushora amafaranga yose ashoboka utitangiriye itama
6. Kuba uri umugore wigenga utaha igihe ushakiye
7. Kuba witeguye kujya upostinga icupa ( bottle)
8. Kuba utunze nibura birkin bags 2 kuzamura
9. Kuba udakozwa brands ziciriritse nka LOUIS VUITTON na FENDI
10.Kuba ufite passport kandi witeguye gufata urugendo bitunguranye
11.Kuba wigenga kandi ibyo ukora byose bikorwa bucece
12.N'ibindi bikorwa byose bihenze
Amakuru avuga ko Shaddyboo yujuje ibisabwa kugirango abe muri iritsinda ariko atakibarizwa mucyikiro cy'inkunda rubino nkabariya kandi ko kuba ari kumwe n'umukunzi we bimuhagije, dore ko ibyo basaba byose abyujuje ashatse kujyamo yajyamo