THE CLASS LOVE SEASON 02 EPISODE 12

Duherukana Linda akiri kwa Muganga atarakira imvune yari yatewe n'umugizi wa nabi gusa atarafatwa,Gaston we yari yaburiwe irengero,Linda nyuma yo kutumva ubusobanuro bwa Chance yatangiye kumukeka amababa,Hari igipfunyika cyatawe ku uburiri bwa Chance tutamenye ibyacyo,Muganga na Discipline master bo barimo bashwana umwe ashinja undi amakosa aho Muganga yashinjwaga kurarana umusore umwe mu abanyeshuli tutamenye.

THE CLASS LOVE SEASON 02 EPISODE 12
THE CLASS LOVE
SEASON 02
EPISODE 12
""""""""""""""""""""""""""""""""'"""""""""""""""'"""""""""""""""""""""
Nshimye IMANA impaye aka kanya ngo mbagezeho igice cya cumi na kabiri Season ya kabiri y'inkuru yacu dukunda.
Duherukana Linda akiri kwa Muganga atarakira imvune yari yatewe n'umugizi wa nabi gusa atarafatwa,Gaston we yari yaburiwe irengero,Linda nyuma yo kutumva ubusobanuro bwa Chance yatangiye kumukeka amababa,Hari igipfunyika cyatawe ku uburiri bwa Chance tutamenye ibyacyo,Muganga na Discipline master bo barimo bashwana umwe ashinja undi amakosa aho Muganga yashinjwaga kurarana umusore umwe mu abanyeshuli tutamenye.
Ese yararanye na Philippe cyangwa ni Gaston?.....ibyi iki gipfunyika ni ibiki se kandi?..... Linda azongera kwizera Chance se?......Gaston araboneka se cyangwa?......
Komeza usome ushire amatsikooooooo..................
Linda akibaza byinshi Chance ku mpamvu ataje kumureba kandi yari azi ko ibyo byamubayeho,Chance ataramusobanurira nibwo Discipline master yinjiye atanakomanze atangira gutongana na Muganga.
Muganga: (n'uburakari aramuhindukirira) " wagiye ureka kunyinjirira mu kazi uko wiboneye....kuki winjira utanakomanze ahubwo ukaza ukubita urugi gusa. "
Discipline master: hhh( asekamo bya nyirarureshwa)
Muganga: " ariko uragira ngo nzakurege kuri director ko uba unyiyenzaho?..."
Discipline master:"Ngo nkwiyenzaho?...hhhh erega ubwo nta n'isoni....ahubwo se uragira ngo nanjye njye kukurega ko wararanye na wa muhungu witwa Gaston?.... "(Akibivuga Linda ahite areba nk'ukubiswe n'inkuba maze bose bamuhanga amaso,Linda amureba ukuntu ababaye,Chance amureba nk'utunguwe cyane, Master we amureba nabi cyane n'igitsure cyinshi ,Muganga we ahita yubika amaso bisa naho koko yabikoze.)
Discipline master:" ubwo rero uba uzi ngo ntituzi amanyanga yawe yose ukora ...... Jya umenya ko uwububa abonwa n'uhagaze kandi baca umugani ngo ntiwatwika inzu ngo uhishe umwotsi,igihe cyose ukora ikintu kigomba kumenyekana."
Linda abyumvise atangira kurira kwihangana bimunaniye abuze n'icyo arenzaho yubika umutwe mu ishuka,Chance abibonye atyo atangira kumuhoza aramuhumuriza ariko atabyumva anamubwira nabi.
Linda: "Chance ndeka ndakwiyamye!!!" (Avugira hejuru kandi nabi)
Discipline master atangira kugendagenda aho dore ko atakundaga guhagarara hamwe ariko adakura ijisho kuri Muganga wasaga naho isoni zamwishe yabuze icyo avuga,Muganga uko areba hasi ageze aho yubura amaso bararebana.
Discipline master: "Urandeba iki se? Ibyo wakoze cyangwa ibyo ukora ntubizi."
Muganga:(mu ijwi riciye bugufi)"ibyo uvuga wabihagararaho?"
Discipline master: "nabihagararaho cyane n'amaguru yanjye abiri ndetse nkongeraho n'ukuguru kwa gatatu."
Muganga: "Urambeshyera!!"
Discipline master: "hhhhhhh (asekamo) ngo ndakubeshyera.... Hhhh niko ubyumva?"
Muganga: "Niko mbizi."
Linda: (ahita ava mu ishuka ahita ayizingazinga nk'umusazi n'mujinya udasanzwe ahita ayitera Muganga) "Nuko urakoze.... Ese niyo mpamvu waraye utambwiye ibyo nakubazaga?... Inama wari kungira ndayibonye nyine uragaragaye."
Muganga: "Linda ntiwite kubyo master avuga arambeshyera" (amusanga ngo amwisobanureho)
Linda: "mva imbere wa gicyecuru we kivanga mu inkundo zacu ngo kirashaka abasore."
Ako kanya Philippe ahita yinjira atungurwa no gusanga Linda arakaye atukana atabasha no kwivana ku gitanda,arebye Chance abona ntibisanzwe,arebye Muganga abona asa nuwaguye mu kantu,ahindukiye kureba Discipline master kuko bose batavugaga bari bacecetse bahuje amaso amureba nabi kuko Master nawe atajyaga aseka bimuvuye ku mutima ahubwo ahekenya amenyo.
Discipline master:"Philippe uje hano gukora iki?"
Philippe: (yitonze)"Nje kureba inshuti yanjye Gaston."
Discipline master: "ahaaaa si ibi navugaga se?"
Philippe: "ibiki?"
Discipline master: (yegera ba bakobwa)"Mwa bakobwa mwe ibyo navugaga ntimubibonye... Philippe uje muri iki gitondo cya kare hano kuhareba Gaston gute?....ubu se umugambi wanyu ntuhise wigaragaza?...navuga rero ngo ni ayanjye...ahaa nzabandora ni umwana w'umunyarwanda."
Muganga: "Iyihe migambi se?"
Discipline master: "imigambi yihe?... Niba utararanye na Gaston ni gute mugenzi we yaza kumureba hano muri iki gitondo? Bigaragara ko nawe ahubwo mujya mugira ibyo mukorana tutazi."
Philippe:(ahita atungurwa)"Ngo iki?"
Discipline master: "Si ikinyarwanda mvuga?"
Philippe: "Gaston twararanye niwe uvuga ngo yaraye hano na Muganga?... Shakira ahandi Master urebe ibindi uhimbira Gaston kuko ntiyanabitekereza,niyo yabitekereza uyu mubyeyi wacu we ntiyabitekereza,ariko ahubwo uratinyuka ugatesha agaciro umubyeyi munakorana akazi imbere yacu nk'abanyeshuri?.... Ubwo se twe twakubaha gute?"
Discipline master: "We!!!! Gezaho utantuka uranyumva?... Ubu se urashaka kuzimanganya ibimenyetso? Ko byose nabishyira ahagaragara byose mundakaje"
Philippe: "ariko ibyo ibimenyetso bizane byerekane noneho tugaragare,....ahubwo wavuze ko Gaston yaraye agucitse mu uburyo utazi none ukaba ushaka kumugerekaho ibyo atanazi,ubwo umugambi wawe rero uziko tutari tuwuzi(Master yikangamo) byose nabibonye muri kiriya gicuku ntabwo nigeze ngenda ntaramenya icyo uza kumukorera,.... Nubwo twarwanye ariko aracyari inshuti nzi icyabimuteye kandi twiyunze,ubundi ubwo iyo umufata ukamuhohotera ubu ntiwari kuba wasubiye gereza...." (Discipline master ibyo byose biramurakaza umujinya uramusaaga bose bamureba nabi Linda aracururuka yumvise ukuri,Philippe nawe akomeza kumuha ukuri kose noneho ntacyo atinya.)
Ku urundi ruhande Gaston we yari ari imbere ya Class we na Betty ubona ko hari icyo barimo kuganiraho rwose bahuje urugwiro batitaye kuri buri wese ubareba kuko ikigo cyose cyari kizi ko ariwe basigaye bakundana.
Betty: "Promise me baby!!!" (n'ubwuzu bwinshi abwira Gaston ngo amusezeranye tutamenye)
Gaston: "I promise you Darling!!" (Gaston nawe amusubiza amwemera mu magambo yuje urukundo)
Betty: "erega ni icyo ngukundira Gaston, nubwo hari hashize iminsi harajemo agatotsi mu urukundo rwacu ariko urabizi ko njyewe nkigukunda"
Gaston: "Okay"
Betty: "ko ntacyo ubivuzeho se Gaston" (atuje cyane barebana akana ko mu ijisho)
Gaston: "umpamagaye ntazi ko wankorera ibi Betty.... Kuko sinumvaga ko muri iki gitondo mpura nawe ukambuza no kujya aho nari nateganyije."
Betty: "Oooh No Gaston erega nari nkukumbuye,none se wari ugiye kujya he?"
Gaston: "ndaje ndakubwira ariko Banza unsubize ikibazo ngiye kukubaza."
Betty: "iki kibazo se mukunzi wanjye."
Ataramubaza ngo nawe amusubize, kwa Muganga byo byasaga n'ibihinduye isura kuko Discipline master ako kanya yari asohoye nabi Philippe na Chance n'inkoni ngo bajye mu ishuri,Maze nabo uko bagenda bajya mu ishuri babona Gaston na Betty bumanye babaye umwe Betty yegamye ku gikuta Gaston nawe yamwinjiye cyane ari Zero distance, Chance abibonye atungira urutoki Philippe abimwereka,Philippe arebyeyo arumirwa ako kanya Discipline master nawe aba arabibonye maze uburakari si ukwiyongera akimara kubona iryo hogoza yararanye ribyukiye kuri Gaston umwanzi we.
Betty afashe ku matama Gaston bose bameranye neza ntacyo bikanga ntawe bitayeho,ako kanya Gaston wari ukiri mu binezaneza by'igitondo agiye kugira icyo abwira Betty,Discipline master wabibonaga bimwanga munda ahita aza abasatira batamubona maze Gaston ajya kwisanga ibintu bibaye urudubi ibyari ibyishimo bihinduka................................
EPISODE 13 on the way.......................
Gaston na Master noneho barakiranuka ko bahuriye kuri uyu mukobwa wahogoje benshi?...birabe ibyuya..... Iki kibazo se Gaston yari agiye kubaza Betty ni kibazo ki?... Linda se uku kuri arakwizera?..... Ibya cya gipfunyika se byo biraherera he ko tutabyumvise?.... Cyangwa ntakibazo bigiteje.....
Ntuzacikweeeee
Kugira ngo utazacikwa n'ibindi bice by'iyi nkuru Kora SUBSCRIBE na SHARE kuri iyi website unyuze muri news letter #turagukundacyaneeee
Murakoze
SHALOOOOOOOM