UMURAPERI DANNY NANONE YAFUNZWE.

UMURAPERI DANNY NANONE YAFUNZWE.

Ntakirutimana Daniel wamamaye muri muzika nyarwanda nka DANNY NANONE yatawe muri yombi n'urwego rw'ubugenzacyaha mu Rwanda RIB.

Yafunzwe akekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa abishaka umugore w'imyaka 30 bari bashyamiranye bivuye ku ntonganya n'amakimbirane bari bagiranye.

Mu ijoro ryacyeye nibwo yafashwe n'inzego zishinzwe umutekano ako kanya ahita ajyanwa kuri sitasiyo ya RIB iherereye Zinia mu karere ka KICUKIRO ho mu mujyi wa Kigali.

Iperereza kuri iki cyaha akekwaho ryahise ritangira mbere yuko hakorwa Dosiye izashyikirizwa urwego rw'ubushinjacyaha rukorera mu rukiko rw'ibanze rwa Kicukiro mu Kagarama.

Aramutse ahamijwe n'urukiko iki cyaha yahanishwa ibihano biteganywa n'itegeko Numero 68/2018 ryo ku ya 30 Kanama 2018 rivuga ko uhamwe nacyo afungwa imyaka itari munsi y'itatu ariko itarenze 5 n'ihazabu y'amafaranga hagati ya miliyoni 5 na miliyoni 10.