KIZZ DANIEL YAFUNGUWE AFUMYAMO.

KIZZ DANIEL YAFUNGUWE AFUMYAMO.

Oluwatobiloba Daniel Anidugbe nyuma yo kudataramira muri Tanzania akanabifungirwa na polisi yaho, yafunguwe ahita afumyamo yiruka ibilometero agana aho arara ariruhutsa.

Akiva muri Gereza yihuse agana iy'uburiri yitsa imitima umwanya muto wo kuruhuka urangiye, Uyu muhanzi Kizz Daniel yasabye imbabazi abanya-Tanzania anabemerera igitaramo cy’ubuntu kizaba tariki 12 Kanama 2022.

Byatangiye yanga kuririmba u gitaramo cyari giteganyijwe mu mpera z'icyumweru gishize ku ya 7 Kanama gusa ntiyaririmba bituma abari bateguye igitaramo bamurega atabwa muri yombi kubera kutuzuza ibikubiye mu masezerano yari yasinye.

Byateje impagarara abantu benshi bari baje ahagombaga kubera igitaramo atagaragayemo barisararanga bateza rwaserera nyuma yo kwishyura ayabo agapfa ubusa bagataha amaramasa uwo bashakaga batamuciye iryera kandi bizwi ko ari mu gihugu.

Imitwe y'inkuru z'ibinyamakuru bikomeye muri Tanzania na Nigeria akomokamo yari "Kizz Daniel arrested in Tanzania" ikurikirana n'amashusho yerekanaga uyu musore w'imyaka 28 yurizwa Pandagari.


We n'umuvandimwe we bahorana barikumwe n'umugabo w'ibigango umurinda bajyanywe kuri sitasiyo ya Polisi ya OYSTER BAY bamara muri Kasho amasaha asaga 7 bisobanura bemera kwishyura umunezero w'abafana babihirije abifashijwemo n'umuhanzi HARMONIZE wamusuye aho rukomeye.

Uwari wahawe akayabo kageretseho Miliyoni 5 z'itike,Byaje kurangira atabashije gutaramira abari biteguye kubyina zimwe mu ndirimbo zirimo igezweho yise 'BUGA' yakoranye na Tekno uherutse mu Rwanda.

Ategerejwe i KIGALI mu gitaramo kizabera ku i Rebero ya KICUKIRO ahazwi nka 'CANAL OLYMPIA' hasanzwe habera ibirori mbaturamugabo.