YOLO THE QUEEN YASAKAJE IBYISWE INYOZAMASO AHITA AZIMYA IBITEKEREZO.

YOLO THE QUEEN YASAKAJE IBYISWE INYOZAMASO AHITA AZIMYA IBITEKEREZO.

Umwe mu banyarwandakazi b'igikundiro n'ikimero wamamaye nka YOLO THE QUEEN yongeye kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga biba ibindi bindi.

Kuri uyu wa gatatu tariki 13 Nyakanga kanga amabuguma nibwo uyu mwali waryohewe n'ubuzima yaje gusakaza amafoto ye by'umwihariko kuri Instagram bituma benshi bakoma.

Mu masaha 3 yonyine ashize ashyizeho aya mafoto benshi bise inyozamaso, ako kanya abonye bamwe bamuzamutse ahita akanda ahazimya ibitekerezo(Off Comments) ku buryo buri wese washakaga kugira icyo ayavugaho yabonaga amagambo agira ati "Comments on this post have been limited."

Yari afite agasakoshi gatangaje gakoze mu ishusho y'umupira ukinwa wa Basketball, Munsi y'ayo mafoto yanditse mu rurimi rw'icyongereza ati "I’m the reason your Nigga’s been moving funny."

Aha bisa naho yabwiraga cyane ab'igitsinagore ati 'Ndi impamvu yo kuba umuntu wawe agenda asekeje' , ibi bitunga agatoki abasore bamusariye kandi bafite abakunzi babo bitewe n'ubwiza bwihariye bamubonamo.

Birasanzwe kuri we kugaragaza imiterere ye kuko yagiye yerekana hafi ubwambure bwe bwose mu bihe bitandukanye ari na byo byatumye aba ikimenyabose i Kigali,i Bujumbura wongeyeho Dar es Salam udasize na Dubai yibera.

Yavugishije abatari bake cyane ab'igitsinagabo kubera uburanga bubarangaza byageze no ku cyamamare muri muzika ya Tanzania, HARMONIZE, washatse mu minsi ishize kumwigabiza ariko nyamukobwa ahita abimwibagiza akibigerageza.