AMAFOTO 21 ATANGAJE YAFASHWE MU MUHANGO WO GUTABARIZA UMWAMIKAZI ELISABETH II.

AMAFOTO 21 ATANGAJE YAFASHWE MU MUHANGO WO GUTABARIZA UMWAMIKAZI ELISABETH II.

Kuri uyu wa 19 Nzeri nibwo Umwamikazi Elisabeth wa II yatabarijwe asezerwaho mu gahinda n'amarira menshi.

Isi yose yari ihanze amaso ibirimo kubera mu gihugu cy'ubwongereza cyane ko abakuru b'ibihugu na za guverinoma baturutse imihanda yose baro bahateraniye barimo n'umuyobozi mukuru w'umuryango wa CommonWealth Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul KAGAME.

Hari amwe mu mafoto yakwirakwijwe cyane yafatiwe muri uyu muhango agaragaza bimwe mu byatunguranye ntiyavugwaho rumwe.

Ku ikubitiro Umwe mu bapolisi barenga ibihumbi 10 bari bacungiye umutekano Katederari ya Westminster Abbey yikubise hasi agwa igihumure ako kanya byihuse ahita ajyanwa mu bitaro bayoberwa ibibaye.

Umwami CHARLES III yaraturitse ararira imbere y'imbaga nyamwinshi kwihanganira gusezera kuri nyina biramunanira.

Abaturage barize ayo kwarika bazana indabo ibihumbi bunamira umwamikazi bamuherekeza bwa nyuma.

Perezida William Ruto wa Kenya n'abandi nka Samia Suluhu wa Tanzania bagaragaye mu modoka rusange zisanzwe zitwara abagenzi nyuma yuko bangiwe kugenda mu zabo bwite.

Umutekano wari wose bagaragiye umugogo w'Umwamikazi Elisabeth II watanze ku ya 08 Nzeri 2022.

Soma: https://www.kalisimbi.com/queen-elisabeth-ii-yatanze

Umugabo umwe mu bitabiriye uyu muhango yari yiyambariye ijipo

Perezida Macron w'Ubufaransa n'umugore we banze kugendera mu modoka rusange

Meghan Markle umugore w'igikomangoma Harry kwifata byaranze asuka amarira

Abapolisi barenga 10 000 nibo bashyizweho mu kurinda umutekano

Perezida Paul Kagame yahasize ubutumwa bukomeye bwihanganisha umuryango w'Umwamikazi

Perezida Joe Biden wa leta zunze ubumwe z'Amerika yakiriwe byihariye

Umugogo w'umwamikazi waruhukirijwe muri Windsor ahashyinguye ababyeyi be iruhande rw'umugabo we PHILLIPE wari igikomangoma.