ANDY BUMUNTU AGARUKANYE IBIDASANZWE.

ANDY BUMUNTU AGARUKANYE IBIDASANZWE.

Amezi 11 yari ashize umuhanzi akaba n'umunyamakuru ANDY BUMUNTU adakora indirimbo n'imwe abafana be basa n'abamubuze mu ruhando.

Aka kanya amaze gutangaza ko agiye gushyira hanze indirimbo 10 icyarimwe yerekana ko atari yicaye ubusa ahubwo yari ahugiye mu kuzana aibyishimo bari barabuze.

Abicishije ku mbuga nkoranyambaga akoresha yashyizeho urutonde rw'indirimbo zikubiye ku muzingo[Album] yise 'Pleasure and Pain' zitariho undi muhanzi uwo ariwe wese baba barakoranye.

Agishyiraho iyi integuza yahise atanga ubutumwa bugira buti "Nyuma y'imyaka ibiri utanyumva ,Nkuzaniye indirimbo 10, nizereko amande avuyemo."

Anongeraho ko agomba kuyishyira hanze tariki 11 Kanama 2022 , ikaba ibaye umuzingo w'indirimbo we wa Kabiri agiye gushyira hanze kuva yatangira muzika.

Amarangamutima y'urukundo no kubabazanya imitima,Ubuzima n'urupfu, Intsinzi n'intsinzwi byose uko bijyana mu buzima bwa buri munsi biri mu butumwa bukubiye muri izi ndirimbo zose nk'uko yadutangarije.

ANDY BUMUNTU yakunzwe nk'umuhanzi yongera kwigarurira imitima ya benshi bamukurikira kuri mikoro za Kiss FM nk'umunyamakuru mu kiganiro cya mu gitondo 'The Breakfast Show' aho akomeje gukorera akazi ka buri munsi byatumye bakeka ko yaba yarashyize muzika kuruhande.

Aheruka gushyira hanze indirimbo ye ku giti cye mu mwaka wose urenga yitwa 'SNACK' akaba yarakunzwe cyane mu ndirimbo yitwa 'On Fire' ,'Mukadata' akaba azanye izirimo 'IGITEGO' ,'FREE' na 'THANK YOU'.