KNOWLESS NA NIYOBOSCO BAKUYE AKARENGE KABO MU GITARAMO BARI BATUMIWEMO.

KNOWLESS NA NIYOBOSCO BAKUYE AKARENGE KABO MU GITARAMO BARI BATUMIWEMO.

Umuhanzikazi rurangiranwa mu Rwanda n'imahanga KNOWLESS Butera we na kabuhariwe mu kuririmba NIYOBOSCO ntibagitaramiye abakunzi babo mu gitaramo 'PEOPLE'S CONCERT' cyari giteganyijwe kuba kuri uyu wa 26 Kamena.

Bamaze gutangaza bombi ko bakuye akarenge muri ibi bitaramo bari bitezwemo ku mamvu buri wese yatanze itunga agatoki imitegurire mibi ya ba nyir'igitaramo kigomba kubera i Nyamirambo.

Abinyijije ku rubuga rwe rwa Instagram, Umuhanzikazi KNOWLESS yashyizeho ifoto ndangagitaramo cyiswe 'PEOPLE'S CONCERT' yagaragazaga ko azataramira abazakitabira, munsi yayo yandikaho amagambo abinyomoza.

Ati "My people,Kubera Impamvu Ziturutse “KUBATEGUYE” Ibi BITARAMO, mbabajwe No kubamenyesha Ko NTAKIBIBONETSEMO byombi."

Ibi akibitangaza benshi mu bamukunda bahise bagaragaza amarangamutima atari meza kuko bari bamwitezeho kuzabaryohereza impera z'icyumweru.

Nyuma y'iminota mike, Umunyamakuru Irene Murindahabi unareberera inyungu z'umuhanzi NIYOBOSCO nawe ntiyatinze gutangaza ko umuhanzi we atazaririmba muri iki gitaramo, ahubwo ahita abateguza icy'iri joro kiza kubera ku Gisimenti.

Yisegura ku bafana b'uyu muhanzi yanditse ati "Bantu mukunda Umuziki wa NIYOBOSCO mutwihanganire, Ntago akiri Muri ibi bitaramo kuko Tutanyuzwe n’imitegurire yabyo Ariko Kandi Agomba gutaramira Abantu bamukunda n’abashyitsi baje Gusura u Rwanda Rwacu!! Mureke duhurire mu Gisiment Tonight.  Nyamirambo na Rugende Ntacyigiyeyo."

Ibi bibaye nyuma y'uruhurirane rw'ibitekerezo byari byatanzwe n'abakunzi ba NiyoBosco ndetse na Knowless bari babanje kwishimira kuzababona ku rubyiniro muri iki gitaramo n'ubundi kizahuriramo n'abandi bahanzi benshi bafite izina mu njyana zose.