RATA YA YAGO IBAYE INDIRIMBO YE YA KABIRI.

RATA YA YAGO IBAYE INDIRIMBO YE YA KABIRI.

Umunyamakuru Nyarwaya Innocent wamamaye cyane nka YAGO nyuma yo gushyira hanze indirimbo yise SUWEJO azanye indi.

Aka kanya amaze gutangaza ko afitiye abakunzi be indirimbo nshya yitwa 'RATA' ivuga byihariye ku buzima bw'urukundo nyakuri ikaba ibaye iya kabiri mu mateka ye muri muzika.

Mu nyuguti nini Yandikiye abamukunda ati "Urukundo mwanyeretse kuri SUWEJO ntabwo rusanzwe niyo mpamvu nabakoreye akandi kantu kabinjiza mu minsi mikuru ya Noheli n'Ubunani. Nishimiye kubatangariza ko indirimbo yanjye ya mbere y'urukundo ije vuba cyane mu matwi n'amaso yanyu. Ndabakunda."

Ibi bije nyuma yuko indirimbo ye ya mbere SUWEJO imaze kurebwa n'abarenga 1,134,513 kuva yasohoka mu gicamunsi cyo ku wa Gatanu wa tariki ya 11 Ugushyingo 2022. Ntibigitinze kuko isaha iyo ari yo yose uhereye ubu yasohora n'iyi yitwa RATA yitezweho uburyohe ntagereranywa.

Isomere n'iyi nkuru; https://kalisimbi.com/suwejo-ya-yago-itumbagiye-bikomeye

YAGO asanzwe akunzwe cyane mu biganiro akorera ku muyoboro wa Youtube aho yakira abahanzi n'ibyamamare bitandukanye kuri YAGO TV SHOW gusa byashituye benshi ubwo bamwumvaga aririmba inyuramatwi.

Soma: https://kalisimbi.com/suwejo-ya-yago-ibaye-indirimbo-ibimburira-urugendo-rwe-muri-muzika

RATA niyo ndirimbo ya Yago igiye gusohoka