U RWANDA RWIFURIJE ETHIOPIA UMWAKA MUSHYA WA 2015.

U RWANDA RWIFURIJE ETHIOPIA UMWAKA MUSHYA WA 2015.

Kuri uyu wa 11 Nzeri 2022 nibwo mu gihugu cya ETHIOPIA cyo cyatangiye umwaka mushya wa 2015.

Ni ibirori bidasanzwe Ukurikije ingengabihe yo muri iki gihugu giherereye mu ihembe ry'Afurika kuri ubu abaturage bose babyutse bifurizanya umwaka mushya muhire.

Binyuze muri Ambasade ya Repubulika, u RWANDA rwifurije igihugu cya ETHIOPIA  n'abaturage bacyo bose kuzagira umwaka wa 2015 utemba amata n'ubuki.

Ni imyaka isaga 7 yose Isi isigaho ETHIOPIA, ubusanzwe iki gihugu cyemera ko umwaka ugira iminsi 365,amasaha 6 ,iminota 2 n'amasegonda 24.

Umwaka wabo ugira amezi 13, bibarwa ko buri kumwe kugira iminsi 30 ariko ukwa nyuma kwitwa Pagume kukagira iminsi 5 uko buri myaka 4[Leap years] yirenze kukagira iminsi 6 gusa.

Bivugwa ko uku kwezi kwa PAGUME kugira iyi minsi ibarirwa ku ntoki bitewe n'imyizerere yabo ko haaba hari iminsi iba yaribagiranye kubarwa mu mwaka wose.

Mu byishimo byinshi i ADIS ABEBA no mu bindi bice byose bigize Ethiopia hatangiwe ukwezi kwa mbere k'Umwaka bita MESKEREM.