VIRUSI YA YOUNG GRACE IZUNGUJE KIGALI.

VIRUSI YA YOUNG GRACE IZUNGUJE KIGALI.

Umuhanzikazi Grace Abayizera wakunzwe anamenyakana ku izina rya YOUNG GRACE ashyize hanze indirimbo 6 imbumbe.

Amezi yari abaye 8 yose asohoye ku mbuga ze zose amashusho y'indirimbo 'HELLO BOSS' yakorewe i DUBAI ho muri United Arab Emerates.

Kuva icyo gihe yari ahugiye mu gukora ibiganiro asanzwe bizwi nka 'SINGLE MOTHER VIBE' , akajya anyuzamo akajya muri Studio agakora indirimbo rimwe na rimwe bidasigana n'isi y'ubushabitsi ahoramo.

Mu gitondo cyo Kuri uyu wa 08-08-2022 isaha ya 08:08am nibwo Izi ndirimbo 6 z'amajwi gusa yazisangije abamukunda abashishikariza kuzumva nabo bamugaragariza ko bari bamukumbuye cyane mu mirongo ye idashira nk'umuraperikazi ubimazemo igihe.

Ni EP(Extended Playlist) ye ya mbere kuva yatangira muzika mu myaka irenga 10 ishize, yayitiriye izina rya VIRUSI risa n'irikanganye mu maso no mu matwi y'abantu.

"I am a Virus nyita Mama Virus, Ndi aka Bitch kabi cyane nyita Cyrus, wumve ibyo nkora wumve ibyo mvuga kandi urebe ibyo nkora..." ni umwe mu mirongo iri mu ndirimbo mbanziriza[Intro] yakoranye n'umunyamakuru Ismael MWANAFUNZI ikaba ari nayo yitiriwe iyi EP yose 'VIRUS'.

Indirimbo nka 'HUZO' , 'ANTIDOTE'[OUTRO] ,'NDABAZI', 'NAZONGI LISUSU' iri mu bwoko bwa Drill n'iyitwa 'DANGEROUS' zose zirimo kumvwa ku bwinshi n'abanyarwanda.

Iyi VIRUSI izunguje umujyi ije mu gihe hari hashize igihe ayiteguje abafana be n'abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga akoresha zose.