HARASHWE IBISHASHI BARIKANGA NYUMA Y'IGITARAMO CYO KWIBOHORA.

HARASHWE IBISHASHI BARIKANGA NYUMA Y'IGITARAMO CYO KWIBOHORA.

Byari ibicika mu gitaramo cyiswe 'Special KWIBOHORA28 Concert' cyateguwe n'Umujyi wa Kigali watanze umunezero udasanzwe hizihizwa imyaka 28 twibohoye.

i Nyamirambo kuri Tapis Rouge niho byose byabereye mu ijoro ryacyeye aho bigitangira abasore bazwiho kubyina bihambaye bakaraze umubyimba karahava bakuranwa n'umuhanzi witwa Mukotanyi Limu akaba na murumuna wa Intore Tuyisenge.

Ahagana ku isaha ya saa mbiri n'igice nibwo umuhanzi Senderi International Hit abanjirijwe n'ababyinnyi be ku rubyiniro yarukandagiye yambaye gisirikare atangirira mu ndirimbo ye yise 'IBIDAKWIRIYE NZABIVUGA' abafana barasimbuka ivumbi riratumuka.

SENDERI yahinduye ibintu ubwo yakurikizagaho indirimbo yitse 'IYO TWICARANYE' maze si ukuvuga ku byubaka u Rwanda yivayo byizihira buri wese,hafi ya bose bakuramo imyenda yo hejuru bajugunya mu birere abandi barayikaraga bamwereka urukundo arinda asoza agifitiwe inyota.

SENDERI Yishimiwe bitavugwa

Hahise hakurikiraho umuhanzikazi BWIZA n'ababyinnyi be bakiranwa ibyishimo gusa umurindi w'abafana uragabanuka ubwo yaheraga ku ndirimbo isa n'ituje yise 'YIWE' 

BWIZA ku rubyiniro

Ubwo yaririmbaga indirimbo ye nshya 'READY' byongereye akanyamuneza mu bafana batangira kuririmbana indirimbo yose kugeza irangiye,ava ku rubyiniro arabegera bongera kuyiririmbana abasezera batabishaka.

MICO The Best babana muri KIKAC Music niwe wari utahiwe nawe agaragiwe n'ababyinnyi yinjiriye mu 'IGARE' yakunzwe n'abatari bake.

Akiririmba 'IGARE' yahise ahamagara abasore n'inkumi bazi kuwunyuka, nabo batazuyaje baba barahageze si ukunyinana ingwatira bakorakoranaho rubura gica bakomereza no mu zindi ndirimbo z'uyu muhanzi byizihira benshi.

Umuhanzi w'umunsi yabaye PLATINI P wakoze ibidasanzwe ubwo yinjiriraga mu ndirimbo za kera zirimo 'UZAMBARIZE MAMA' ,'Data Ninde' 'URARE AHARYANA' n'izindi azirimbaho uduce,cyane izo yakoze ubwo yari akiri mu itsinda rya DREAM Boyz yahozemo rikiriho.

Uyu muhanzi ukunda kwiyita BABA yaryohereje abikomeje abitabiriye iki gitaramo cyane mu ndirimbo ze zigezweho nka NTABIRENZE, SHUMULETA n'izindi zakunzwe.

Yaje guhogoza benshi ubwo yabibutsaga Nyakwigendera umunyabigwi w'ibihe byose umuraperi kabuhariwe JAY POLLY mu ndirimbo 'MUMUTASHYE' yakanyujijeho bizamura amarangamutima ya buri wese bamwe kwihangana birabananira amarira arashoka ku matama.

Nyuma y'igitaramo haje kumvikana urusaku rw'ibiturika ku musozi wa 'Mont Kigali' bamwe bikanga bazi ko ari itambara iteye nyamara siyo ahubwo byari ibyishimo ubwo haraswaga ibishashi bizamuka mu kirere hishimirwa imyaka 28 yose abanyarwanda bibohoye.

Ibishashi byarashwe mu kirere.